Ibi byagaragaye ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Col. Claudien Bizimungu, yasuraga ibikorwa by’ubucuruzi muri aka karere, mu bukangurambaga bugamije gukumira inkongi no kongerera abaturage ubumenyi ku buryo bazitabara igihe zibaye.
Umwe mu baturage bafite iduka ricuruza amasabune yo gufura n’amavuta yo kwisiga yavuze ko nubwo afite kizimyamoto aho akorera, atazi neza uko ikoreshwa.
Yagize ati “Batwigishije uko ikora ariko rwose narabyibagiwe. Uretse nokuyerekana uko bayikoresha, sinzi neza uko nayifashisha mu gihe habaye inkongi.”
Undi mugore ucururiza imyenda mu isoko rya Kamembe na we yavuze ko abacuruzi benshi batazi uko bakwitabara mu gihe inkongi y’umuriro yaduka aho bakorera.
Ati: “Nubwo dukorera hano, ntabwo tuzi uburyo twakwitabara mu gihe inkongi y’umuriro yaduka muri iri soko.”
Ku ruhande rw’abafite inyubako z’ubucuruzi, Ufitamahoro Cyrile,umwe mu bashoramari bafite inzu zicururizwamo mu isoko rya Kamembe, yavuze ko hari ibikoresho byashyizweho mu rwego rwo guhangana n’inkongi, ariko bimwe bikaba bidakora uko bikwiye.
Yatanze urugero rw’imiyoboro yagenewe gutwara amazi mu gihe habaye inkongi, avuga ko iriho ariko nta mazi ayirimo.
Ati “Imiyoboro itwara amazi irahari ariko nta mazi arimo. Ni ikibazo rwose tugomba gukemura vuba.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Col. Claudien Bizimungu, yavuze ko mu nyubako zimwe na zimwe zasuwe hagaragaye ibibazo bijyanye no kutubahiriza amabwiriza agenga gukumira inkongi.
Yatanze urugero rw’isoko risangwamo kizimyamoto ebyiri nto, avuga ko zidahagije mu gihe inkongi y’umuriro yakwibasira igice kinini cyaryo.
Yanagaragaje ko mu nyubako zimwe na zimwe, cyane cyane izimaze igihe zubatswe, amashanyarazi yakoreshejwe afite insinga nto zitari ku rwego rw’ubuziranenge bukenewe.
Col. Bizimungu yavuze ko kuba kugeza ubu nta nkongi ikomeye yari yahagaragara muri Rusizi ari amahirwe, ariko ko bidakwiye gutuma abantu birara, ahubwo bakwiye kongera ingamba zo kuyikumira.
Ati “Ku bijyanye na Rusizi, amahirwe dufite ni uko nta nkongi irahagaragara. Ni ibintu byiza, ariko birasaba gukomeza gushyiramo ingamba. Ahantu twasuye twabonye ko hakwiye gushyirwamo imbaraga.”
Yakomeje avuga ko hari abantu bubaka cyangwa bagakoresha inyubako mu buryo butita ku mutekano w’abazikoreramo, bitewe no gushaka inyungu, asaba ko ibikorwa by’ubucuruzi byose byakorwa hubahirizwa umutekano w’abantu.
Ati “Ni ukureba uburyo twarinda, tugashyiramo ibikorwa bituma nta nkongi ibaho, aho gutegereza ko iba. Ariko mu gihe ibaye, tukareba uburyo nta muturage uhasiga ubuzima no kurinda ibikorwa remezo. Abantu bagomba no gusohorwa muri ayo mazu bakabona inzira mu buryo bwihuse.”
Iyi gahunda yo gukangurira abaturage gukumira inkongi y’umuriro no kubigisha uko bazitabara yakorewe mu turere dutandukanye tw’igihugu turimo Huye, Nyagatare, Musanze na Rusizi, nyuma yo gutangirira mu Mujyi wa Kigali.
Inkongi zakunze kwibasira ibice bitandukanye byt’ubucuruzi mu Rwanda zikabahomya mu buryo bukomeye cyane. Inkongi ya vuba yashegeje benshi ni iyibasiye isoko ry’i Musanze.
Abacuruzi 1.607 bagezweho n’ingaruka z’inkongi, muri bo 1.535 nta bwishingizi bafite, 605 bafite inguzanyo muri banki, naho 1.576 nta kandi kazi kabatunze uretse ubucuruzi.








Ibitekerezo 0