Kelis yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite amahirwe menshi ku bantu bafite ibitekerezo bishya, bifuza gutangiza imishinga cyangwa kwagura ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi yashimye uburyo u Rwanda rwashyizeho politiki zorohereza abashoramari, by’umwihariko uburyo bwihuse bwo kwandikisha ibigo by’ubucuruzi n’ingamba zo kurwanya ruswa.

Yavuze ko ibi ari bimwe mu bibazo yagiye ahura na byo mu bindi bihugu, agaragaza ko uburyo u Rwanda rubyitwaramo ari kimwe mu byatumye aruhitamo nk’ahantu ho gutura no gushora imari.

Kelis yanagaragaje ko mu Rwanda hakiri amahirwe menshi y’ishoramari atarabyazwa umusaruro, cyane cyane mu rwego rw’imyidagaduro.

Mu bikorwa yavuze ko bishobora gushorwamo imari harimo kubaka inzu zerekanirwamo filime, ibibuga by’umukino wa bowling, ibigo by’imyidagaduro, amasoko agezweho n’ahantu imiryango ishobora gusohokera ikidagadura.

Uyu muhanzi yashimye kandi isuku, umutekano n’imiterere y’imijyi yo mu Rwanda, agaragaza ko ari bimwe mu bintu by’ingenzi bituma abantu bagira imibereho myiza.

Mu bindi yashimye harimo iterambere ry’ibikorwaremezo, by’umwihariko imihanda, inyubako n’ikoranabuhanga, ndetse n’umushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

Kelis yanagarutse ku cyifuzo cy’u Rwanda cyo kwakira irushanwa rya Formula 1, agaragaza ko ari kimwe mu bikorwa bishobora kurushaho guteza imbere igihugu no kugihesha amahirwe mashya y’ishoramari.

Yasobanuye ko icyamuzanye mu Rwanda atari ugushaka ahantu heza ho gutura gusa, ahubwo ko yifuza no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu.

Uyu muhanzi yashishikarije abashoramari kureba Afurika nk’umugabane ufite amahirwe menshi y’ishoramari, aho kwibanda gusa ku rwego rw’iterambere ugezeho muri iki gihe.

Ati “Ntimukajye muri Afurika gutembera gusa. Nimusore n’imari muri Afurika.”

Kelis ni muntu ki?

Kelis Rogers ni umuhanzi w’Umunyamerika, umwanditsi w’indirimbo, rwiyemezamirimo n’inzobere mu guteka, uherutse gushora imari mu bijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda.

Yavutse ku wa 21 Kanama 1979, mu gace ka Harlem, muri New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangiye kumenyekana cyane mu muziki mu 1999, ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yise Kaleidoscope.

Mu ndirimbo ze zamamaye cyane harimo Milkshake, yasohotse mu 2003 ikamufasha kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Mu rugendo rwe rwa muzika, Kelis yagurishije album n’indirimbo nyinshi ndetse anahatana mu bihembo bya Grammy.

Usibye umuziki, uyu muhanzika yanize ibijyanye no guteka mu ishuri rya Le Cordon Bleu.

Yanditse kandi igitabo cy’amafunguro yise My Life on a Plate, anashinga ikigo cya Bounty & Full, gikora ibijyanye n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo kwita ku ruhu n’umusatsi.

Muri Nyakanga 2026 nibwo uyu muhanzi yagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bwa RDB
Nyuma y'amezi make atangiye imikoranire na RDB, Kelis Rogers yatangiye gushora imari mu Rwanda