Ni matora yabaye ku wa 28 Ugushyingo 2026, aho hatorwaga umuhuzabikorwa, umuhuzabikorwa wungirije, umunyamabanga, ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe imiyoborere myiza, ushinzwe amategeko, n’ushinzwe ubukungu mu nama zombi. 


Ku mwanya w’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore Mu mujyi wa Kigali hatowe Uwera Liliane, aho azungirizwa na Wibabara Assumpta. Ku mwanya w’Umunyamabanga hatowe Mutoniwase Sophie, ushinzwe imibereho myiza aba Munezero Immaculee, naho ushinzwe imiyoborere myiza aba Mujawiyera vestine. 

Hatowe kandi ushinzwe ubukungu, aba Mujawase Jackeline, ndetse n’ushinzwe amategeko, Urutete Claire. 


Uwera Liliane yavuze ko mu byo bazibandaho mu mujyi wa Kigali harimo gukemura amakimbirane mu miryango cyane cyane imiryango ikunze kubeshya ko ibanye neza mu bandi nyamara mu rugo itabanye neza.

Ati “Hari imiryango iyo basohotse ubona ari umuryango ubanye neza nyamara ushobora gusanga mu nzu batakiba mu cyumba kimwe ariko inyuma bigaragaza nk’umuryango mwiza. Iyo rero na yo turashaka kuyigeraho tukayiganiriza kuko ibibazo byabo n’ubwo babihisha abantu ariko bigira ingaruka ku bana.”

Urutete Claire we yavuze ko ikindi bazibandaho ari gusezeranya imiryango itarasezeranye ndetse no kwandikisha abana batanditse mu irangamimerere.

Ati “Turacyafite imiryango myinshi ibana idasezeranye, tuzabegera tubigishe, tubereke akamaro ko gusezerana nabo basezerane. Hari kandi abana batandikishije mu irangamimerere ku bw’impamvu zitandukanye, umwana afite uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere, ibyo nabyo tuzabikoraho tubakorere ubuvugizi.”

Guca umuco wo kwitwaza ubumuga mu gusabiriza 

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Mujyi wa Kigali yo igiye kwibanda ku guca umuco wo kwitwaza ubumuga mu gusabiriza. 

Gashugi Jean de Dieu watorewe kuba umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abafite Ubumuga mu Mujyi wa Kigali, yagaragaje ko bimaze kugaragara ko hari abitwaza ubumuga bakajya gusabiriza nyamara hari ibindi bashobora gukora.

Ati “Tuzibanda mu kugabanya ingeso yo gusabiriza bitwaje ubumuga, icyo ni ikintu tugomba gukora dufatanyije n’inzego zose z’ubuyobozi, no gukoresha gahunda zisanzwe zihari z’igihugu zo gufasha abatishoboye.”

Uwizeyimana Venuste ufite ubumuga bw’ingingo, yagaragaje ko iyi komite batoye bayitezeho byinshi birimo kugabanya umubare w’abana bafite ubumuga bari mu byaro batiga.

Ati “Mu bice by’icyaro cyane cyane ni ho dukunze kubona umubare munini w’abana bafite ubumuga batagiye mu ishuri kubera ubumuga. Iyi komite rero tuyitezeho kuzashyira imbaraga mu gukemura icyo kibazo n’ibindi tugenda tubona mu bafite ubumuga.”

Mu Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Mujyi wa Kigali, umuhuzabikorwa wungirije yabaye Nyirabaritonda Gilberte, ushinzwe ubukungu aba Mugisha Gad, naho umunyamabanga aba Bagwaneza Bernard. 

Ku mwanya w’ushinzwe imibereho myiza hatowe Umutoni Claudine, ushinzwe imiyoborere myiza aba Nzamwitakuze Gato Marceline, naho ushinzwe amategeko aba Ntarindwa Jean De Dieu. 

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Mujyi wa Kigali, Irambona Liberatha, yibukije abayobozi batowe ko inshingano zabo zitarangira ku rwego rw’Umujyi wa Kigali gusa ahubwo ko ari mu gihugu hose kuko umugore n’ufite ubumuga bagomba kurengerwa aho ari hose. 

Ati “Ntabwo wabona uwahohotewe mu Burengerazuba ngo ugende wiyicarire ngo n’uko atari mu ntara uyobora, aho wamubona hose wamurengera kuko abagore n’abafite ubumuga bagomba kurengerwa aho bari hose.”

Yagaragaje ko ari amahirwe kuba uyu munsi haba abayobozi mu nzego zose z’irimo no kurengera abafite ubumuga agaragaza ko ari amahirwe akomeye adakwiye gupfushwa ubusa kuko hari ibihugu aya mahirwe ataragera. 

Ati “Hari ibihugu abafite ubumuga batemerewe no kwiyamamaza no mu cyumba cy’itora bikaba ari uko, ariko hano ayo mahirwe arahari, tugira n’ababahagarariye kugeza ku rwego w’igihugu kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe neza, nk’abayobozi rero ni inshingano zanyu kumenya ibibazo by’abo muhagarariye ndetse mugafatanya no kubishakira igisubizo.”