Ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi na Friends of Imbuto, buri mushinga watsinze wahawemo miliyoni 10 Frw. Ni nyuma y’urugendo rw’amezi atandatu ashize uru rubyiruko ruhabwa amahugurwa n’ubumenyi bizarufasha kunoza imishinga yabo.
IGIHE yaganiriye na bamwe mu batsinze, bahamya ko aya mafaranga n’ubumenyi bahawe bizabafasha kwagura imishinga yabo ndetse bagaha akazi urundi rubyiruko.
Muzigamabanga Ongeza Thérèse yahagarariye umushinga witwa Ongeza Initiative Company Ltd ukorera i Karongi, ukaba ukora imibavu wifashishije ibimera n’imbuto zirimo inanasi, imyembe, imineke, n’ibindi.
Yagize ati “Nkora parfait ikoreshwa mu isabune, sauna, imodoka no mu nzu. Nakoreshaga imbaraga z’umubiri, ubu ngiye kugura imashini izajya yihutisha akazi. Nakoraga litiro 20 ku munsi, ubu birashoboka ko nzajya nkora 50. Ndongeramo abakozi batatu, n’abahinzi baraba babonye isoko.”
Bigirimana Fiston uhagarariye umushinga ‘Global Green Project’ ukorera i Kayonza n’i Gatsibo ugategura ingemwe za avoka na kawa, yavuze ati “Twakoraga ku buso bwa metero kare 300, ubu tugiye kongeraho ubundi 300. Tugiye gukoresha ibikoresho bigezweho.”
Bigirimana yakomeje ati “Twakoreshaga abakozi batandatu bahoraho na 25 b’igihe gito. Tuzongeraho bane bahoraho na 30 b’igihe gito. N’urundi rubyiruko rubone ko Leta ishyigikiye ubuhinzi. Amafaranga arakenewe ariko ubumenyi twahawe ntekereza ko bunaruta zino miliyoni 10 Frw.”
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Imbuto Foundation, Iliza Cindy, yavuze ko uyu muryango wishimira gushyigikira urubyiruko rufite ibitekerezo bishya, ubushake n’ubushobozi bwo gukomeza guhindura ubuhinzi umwuga utanga inyungu, ubyara imirimo kandi ugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Abahembwe ni urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa batinyutse, bakigirira icyizere, bagahitamo kwinjira ku isoko ry’umurimo binyuze mu buhinzi. Turabasaba gukomeza kwita ku mishinga yanyu. Mukore ubushakashatsi, mumenye icyo isoko rikeneye. Munoze imishinga yanyu, mushake amakuru ku bigo by'imari, mwihuze n’urundi rubyiruko n'ahandi hatangirwa inkunga n'ubujyanama.”
Indi mishinga umunani yatsinze ni Avoranco Farms, Tante Beauty, Vextra Sachet, TTT Processing Agency, Kold Rwanda, Light Farmers, Agrodiol na Bana Bags Ltd.
Hashize imyaka itatu amarushanwa ya Imali Agribusiness Challenge atangijwe, hagamijwe gufasha urubyiruko mu buhinzi. Imishinga 25 yatsinze mu byiciro bibiri mu 2023 na 2024, imaze guhembwa miliyoni 250 Frw.













Ibitekerezo 0