Iki gitaramo cyiswe ‘Bwiza Home Album Concert’ kizabera ahitwa KK Mall, mu gace ka Long Acres muri Lusaka. Bwiza azafatanya na Bruce Melodie ndetse n’abandi bahanzi bo muri Zambia barimo Roberto na Chanda Na Kay.
Iki gitaramo ni kimwe mu bigize urugendo rwa ‘Home World Tour 2026’, rugamije kumenyekanisha Album nshya y’uyu muhanzi ku rwego mpuzamahanga. Cyari cyarateganyijwe muri Nyakanga 2026, ariko gisubikwa kugira ngo imyiteguro irusheho kunozwa.
Mu bazaririmba muri iki gitaramo harimo Bruce Melodie, usanzwe afitanye na Bwiza indirimbo ‘Ogera’ iri kuri Album ye ya kabiri ‘25 Shades’.
Album ‘Home’ igizwe n’indirimbo 12 zirimo ‘Murugo’, ‘Pressure’, ‘Gake Gake’, ‘Boda Boda’, ‘Teamo’, ‘Nobody’, ‘Ibindimo’, ‘Good to Leave’, ‘Kidogo’, ‘Dimua’ yakoranye na Loader na Davis D, ‘Malaika’ na ‘Waratwibutse’.
Mu ndirimbo zamaze gusohoka harimo ‘Boda Boda’, na ‘Gake gake’ yasohotse muri Gicurasi 2026.
Ku rundi ruhande, Bwiza ari mu bavuzweho cyane nyuma yo kurushinga n’umujyanama we Uhujimfura Jean Claude, usanzwe ayobora KIKAC Music imufasha mu bikorwa bya muzika.
Aba bombi basezeranye mu mategeko ku wa 23 Ukwakira 2026, mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, nyuma y’imyaka itanu bakorana kuva mu 2021.
Byitezwe ko ubukwe bwabo buzaba ku wa 1 Mutarama 2026 ndetse inshuti zabo zamaze gutumirwa muri ibi birori.








Ibitekerezo 0