Uyu wibasiwe n'Abanyarwanda uruhuri binyuze kuri Twitter ni Brian Klaas, Umunyamerika wiyita inararibonye mu birebana na demokarasi n'ubutegetsi bw'igitugu nyuma y'inkuru yahindutse ruvumwa yasohotse mu Kinyamakuru The Washington Post.

Byose byatangiye ahagana mu ma saa tatu n'igice z'umugoroba ubwo Brian Klaas yasangizaga abamukurikira kuri Twitter inkuru yahaye umutwe ugira uti "Throw the bums out, African edition".

Muri iyi nkuru, Klaas yibasira cyane Perezida Paul Kagame amushinja ibyo bamwe kuri Twitter bise 'amanjwe', aho ashyira mu gatebo kamwe ibihugu hafi ya byose byo muri Afurika nta kurobanura, kuva kuri za Congo Brazzaville, u Burundi, Djibouti, Cameroun, Chad, Uganda, Gabon, Togo n'ibindi. Yibanze ku Rwanda agaragaza ko ibihugu byinshi bya Afurika birwaye indwara imwe ihora ibitera kudatekana.

Brian Klass w'imyaka 31 y'amavuko wanditse igitabo yise "The Despot's Accomplice: How the West is Aiding and Abetting the Decline of Democracy", mu nkuru ye yibanda cyane ku mavugururwa y'Itegeko Nshinga agaragaza ko ari cyo kibazo gikomeye Afurika ifite.

Urebye neza imiterere y'inkuru ye ubona ko nta bushakashatsi yakoze na mba kuko wakeka ko ibyo yanditse byose ari ibyo yakuye muri Google.

Nyuma yo gusangiza iyi nkuru abamukurikira kuri Twitter, bidatinze ab'inkwakuzi bahise batangira kumwibasira byimbitse.

Aha hasi hari zimwe muri tweets z'abagize amagambo atyaye bamugenera.

Inkuru yasohowe na Brian Klaas  muri Washington Post ivuga ku Rwanda yatumye yotswa igitutu
Inkuru yasohowe na Brian Klaas muri Washington Post ivuga ku Rwanda yatumye yotswa igitutu
Brian Klaas, Umunyamerika wiyita inararibonye mu birebana na demokarasi n’ubutegetsi bw’igitugu
Brian Klaas, Umunyamerika wiyita inararibonye mu birebana na demokarasi n’ubutegetsi bw’igitugu