Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’abateguye iki gitaramo, batangaje ko cyasubitswe kubera impamvu batigeze basobanura mu buryo burambuye, ariko bahamya ko ari impamvu nziza.

Bagize bati “Turasubitse kubera impamvu ariko nziza cyane. Itariki nshya izaza ifite ibyiza byinshi. Vuba turabamenyesha itariki nshya kandi izazana ibyiza byinshi.”

Iri tangazo rije mu gihe abakunzi ba Mariya Yohana bari bamaze kwitegura kuzitabira iki gitaramo, by'umwihariko abari bamaze gutegura gahunda zo kuzitabira iki gikorwa.

Nubwo abateguye iki gitaramo badasobanuye neza impamvu cyasubitswe, basezeranyije abakunzi b'uyu muhanzikazi ko bazatangaza indi tariki mu minsi iri imbere, banizeza ko izazana ibindi byiza.

Igitaramo cya Mariya Yohana cyari cyitezweho kuba umwanya wihariye wo kongera guhura n’abakunzi b’umuziki we, bakishimira indirimbo ze zamugize umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu muziki gakondo nyarwanda.

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu muziki. Azwi mu ndirimbo zirimo izigaruka ku muco, urukundo, ubumwe n'indangagaciro nyarwanda.

Mariya Yohana yasubitse igitaramo cye ku munota wa nyuma