Amakuru yizewe avuga ko ibiganiro hagati y’abari gutegura iki gitaramo bikomeje, ndetse ko hari icyizere cy’uko mu minsi iri imbere hashobora gutangazwa imyanzuro ya nyuma.

Umwe mu bari mu biganiro byo gutegura iki gitaramo yabwiye IGIHE ko nubwo hari ibitararangira, uko ibiganiro biri kugenda bitanga icyizere cy’uko Drake ashobora kuzaririmbira i Kigali mu ntangiriro za 2027.

Ati “Ni byo hari ibitararangira ariko biri mu mujyo mwiza, nibaza ko mu minsi iri imbere hashobora kuzasohoka amakuru meza. Gusa icyo nakubwira ni uko ibiganiro bihari kandi biri mu mujyo mwiza.”

Amakuru avuga ko iki gitaramo kiri mu ruhererekane rw’ibitaramo Drake ateganya gukorera ku Mugabane wa Afurika, byiswe Freeze The World Tour.

Uretse Kigali, indi mijyi ivugwa ko ishobora kwakira uyu muraperi irimo Cape Town na Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Lagos muri Nigeria, Cairo mu Misiri, Marrakech muri Maroc, Nairobi muri Kenya na Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Icyakora, kugeza ubu nta tangazo ryemeza ku mugaragaro ko Drake azataramira i Kigali, ndetse n’itariki n’ahazabera iki gitaramo ntibiramenyekana.

Drake ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye ku Isi, cyane cyane mu njyana za Hip-Hop na R&B.

Yatangiye kwamamara cyane mu 2009, nyuma yo gushyira hanze mixtape yise So Far Gone, yari iriho indirimbo zakunzwe zirimo Best I Ever Had.

Mu 2010, yasohoye album ye ya mbere yise Thank Me Later, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200.

Yakomeje kwagura izina rye binyuze kuri album zitandukanye zirimo Take Care (2011), Nothing Was the Same (2013), Views (2016) na Scorpion (2018).

Mu gihe ibiganiro byo kumuzana i Kigali byarangira neza, byaba ari amahirwe ku bakunzi b’umuziki wo mu Rwanda yo kubona imbonankubone umwe mu bahanzi bamaze imyaka irenga 15 bari mu bakomeye ku ruhando mpuzamahanga.

Drake ashobora gutaramira i Kigali