Igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda cyageze kuri 94.7%, Ndi Umunyarwanda iza imbere cyane

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Mata 2021 saa 03:03
Yasuwe :
0 0

Ibyavuye mu bushashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge [NURC] byerekana intambwe ishimishije ubwiyunge bumaze kugeraho mu Rwanda, aho iyi ntambwe igeze kuri (94.7%) ,ivuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 yari kuri 82.3%.

Igipimo cy’Ubwiyunge mu Banyarwanda [Rwanda Reconciliation Barometer 2020], kigaragaza ko mu myaka itanu ishize [kuva mu 2015, ubwo hakorwaga ubundi bushakashatsi], habayeho kuzamuka ku kigero cya 2.3%. Ku rundi ruhande ariko ngo n’ubwo intambwe yatewe igaragarira buri wese ntabwo abanyarwanda bakwiye kwirara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021, cyamurikiwemo ubu bushakashatsi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle yavuze ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko hari intambwe ishimishije mu bwiyunge bw’abanyarwanda.

Ati “Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda bwumvikana nk’imigenzereze y’abaturage bemera ko Basangiye ubwenegihugu, Umuco n’uburenganzira bungana. Barangwa n’ubwizerane,ubworoherane,ubwubahane, uburinganire, ubwuzuzanye,ukuri.”

Yakomeje agira ati “Abanyarwanda bemera ko bagomba komorana ibikomere batewe n’amateka mabi baciyemo, kugira ngo bashobore kwiteza imbere mu mahoro arambye.”

Mu gukora ubu bushakashatsi hatoranyijwe ingo 324 muri buri karere mu gihe ababajijwe bose hamwe 12,600, harimo ingo 9720 n’ababarizwa mu bigo bihuza abantu benshi 2,880. Muri buri Mudugudu hatoranyijwe ingo 12.

Mu babajijwe kandi harimo abo muri gereza eshanu ndetse n’ibigo by’amashuri 55.

Muri rusange ubwiyunge bw’abanyarwanda bubarwa bashingiwe ku nkingi esheshatu zirimo gusobanukirwa amateka, iby’ubu, no gutekereza ejo hazaza h’u Rwanda aho ubushakashatsi bugaragaza ko iyi nkingi iri ku gipimo cya 94.6%.

Hari kandi inkingi ya Ndi Umunyarwanda , aho abanyarwanda bemera Ubwenegihugu, Ibiranga, umuntu n’inshingano ze, aho biri kuri 98.6%.

Ndayisaba ati “Abanyarwanda batubwiye ko gukura amoko mu ndangamuntu, gukorera mu mucyo, ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, gutera imbere hitabwa ku banyantege nke, ibi byose byagize uruhare mu kurashaho kumva neza ubunyarwanda no gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda.”

Indi nkingi yashingiweho muri ubu bushakashatsi ni Icyizere n’uruhare by’abaturage mu miyoborere aho biri kuri 90.6%, aho abaturage bavuga ko Uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere cyangwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge cyangwa w’Akagari ukemura ibibazo by’abaturage uko bikwiye, byongera ikizere bafitiye ubuyobozi.

Ndayisaba avuga ko umuturage wishimiye imikorere y’abayobozi, utumva ko arenganijwe, yizera cyane ubuyobozi, kandi ibyo bituma habaho inzira nziza y’ubwiyunge.

Izindi nkingi zashingiweho muri ubu bushakashatsi harimo Umutekano n’imibereho myiza ifite 94.3%, Ubutabera, kugira amahirwe angana, n’Uburenganzira iri kuri 93.1% ndetse n’inkingi y’imibanire iri ku gipimo cya 97.1%.

NURC igaragaza ko mu nzitizi zikibangamiye ubwiyunge mu Banyarwanda harimo abantu bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, Kwirebera no kurebera abandi mu ndorerwamo z’amoko n’ibindi bitanya Abanyarwanda ndetse n’ibikomere byatewe na Jenoside na politiki y’amacakubiri n’ibindi.

Hari ibyo ibyifuzo…

Abanyarwanda by’umwihariko ababajijwe muri ubu bushakashatsi ku gipimo cy’ubwiyunge bagaragaje ibyifuzo birimo kuba bashaka ko hakomeza ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, bigakorerwa ahantu hatanga ubwisanzure mu kuganira bityo bigafasha komorana ibikomere.

Ndayisaba avuga kandi ko mubyo bagejejweho n’abaturage nk’ibyifuzo harimo gufasha abaturage kumva akamaro ko kugira uruhare mu miyoborere no gushyira imbaraga muri gahunda abanyarwanda bagaragaza ko zigira uruharemu guteza imbere ubwiyunge.

Ibindi abanyarwanda bifuza nk’ibyafasha mu rugendo rwo kugera ku bwiyunge bwuzuye ni ugusigasira intambwe imaze guterwa mu miyoborere myiza u Rwanda rumaze kugeraho bikajyana no kwibanda ku gukemura neza kandi ku gihe ibibazo by’abaturage cyane cyane mu nzego zegereye abaturage mu rwego rwo kurwanya akarengane gashobora kwitiranywa n’ivangura.

Ndayisaba yavuze ko atari igihe cyo kwirara nubwo hari intambwe yatewe mu bwiyunge bw'abanyarwanda
Bampire Thacienne ukora muri serivisi ishinzwe ubushakashatsi no gukurikirana iyubahirizwa ry'amahame y'ubumwe n'ubwiyunge muri NURC yagize uruhare muri ubu bushakashatsi
Abanyamakuru bitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Inkingi esheshatu nizo zigenderwaho mu gukora ubushakashatsi ku bwiyunge mu Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Ndayisaba Fidele yagaragaje ko igipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda cyazamutse mu myaka itanu ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .