Iki gikombe cyagurishijwe ku wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026, muri cyamunara yabereye muri Hôtel Drouot. Cyaciye agahigo mu kugurishwa ku giciro cyo hejuru mu bikoresho bikozwe mu ibumba, gusa umwirondoro w’uwakiguze ntiwatangajwe.

Umwami Louis XVI yategetse ko i Rambouillet hubakwa inzu Umwamikazi Marie Antoinette yari kujya anyweramo amata, agasogongera no ku biyakomokaho.

Yabikoze agamije gutuma uyu mwamikazi arushaho gusura urwo rugo rw’ibwami kuko atakundaga kuhajya.

Bivugwa ko Marie Antoinette yeretswe iyo nzu ku wa 26 Kamena 1787.

Uruganda rw’i Sèvres, rwaje guhinduka ingoro ndangamurage, rwari rwahawe inshingano zo gukora ibikoresho 108 byagombaga kujya byifashishwa mu gutanga amata n’ibiyakomokaho.

Hagati ya 1787 na 1788, ibikoresho 65 ni byo byagejejwe i Rambouillet, birimo ibikombe bine biteye nk’ibere. Nk’uko Ingoro Ndangamurage ya Sèvres ibitangaza, Marie Antoinette ntiyigeze akoresha ibyo bikoresho.

Kuva kera hagiye hakwirakwira inkuru ivuga ko abahanze iki gikombe bifashishije imiterere y’ibere ry’uyu mwamikazi.

Icyakora, Ingoro Ndangamurage ya Sèvres isobanura ko abanyabugeni bagikoze biganye igikombe cyakoreshwaga n’Abagiriki ba kera mu birori, cyitwaga ‘mastos’, bisobanura ibere mu Kigereki.

Mu bikombe bine byakorewe i Rambouillet, bibiri bibitswe mu Ngoro Ndangamurage ya Sèvres mu Bufaransa, mu gihe ikindi kibitswe mu Ngoro Ndangamurage ya Duca di Martina, i Naples mu Butaliyani.

Icyagurishijwe muri cyamunara yabereye i Paris cyari kimaze imyaka irenga 200 kiburiwe irengero. Cyabonetse mu isanduku muri Galerie Meyer, ubwo hakorwaga igenzura ry’ibihangano n’ibindi bikoresho bibitswe muri iyo nzu.

Hôtel Drouot n’ikigo Coutau-Bégarie cyateguye iyo cyamunara, byatangaje ko kimwe cya kabiri cy’amafaranga yavuye mu kugurisha iki gikombe kizahabwa umuryango Ruban Rose, ugira uruhare mu kurwanya kanseri y’ibere no gushyigikira ubushakashatsi kuri iyo ndwara.