00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Amagare yahagurukiye ku gicumbi cy’ubworozi i Nyagatare

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 Gicurasi 2021 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Tour du Rwanda 2021 ikomeje kujya mbere, kuri uyu wa Kane etape yayo ya Gatanu yahagurukiye mu karere ka Nyagatare yerekeza mu mujyi wa Kigali, ibintu byari bibaye ku nshuro yayo ya kabiri dore ko aka Karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubworozi mu Rwanda.

Umuntu ugeze mu Mujyi wa Nyagatare abenshi bakunze kwita mu Mutara, abona ko abaturage baho batunzwe n’ubworozi bw’amatungo maremare yiganjemo inka. Amatama y’abana baho atemba itoto kuko kunywa amata ari umuco.

Ku munsi wa gatanu wa Tour du Rwanda 2021 abakinnyi bahagurukiye muri uyu mujyi wa Nyagatare. Hari ifoto yafotowe ubwo amagare yari amaze guhagaruka, igaragaza anyura hafi y’urwuri rubyagiyemo inka zimwe zirisha.

Ifoto yafashwe ubwo amagare yari ageze hafi y'urwuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .