00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ICK mu nzira yo guhuza porogaramu z’amasomo yayo n’izo ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 16 May 2022 saa 08:56
Yasuwe :

Hashize imyaka igera kuri itatu Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), itangije gahunda yo guhuza porogaramu z’amasomo yayo n’izo ku rwego mpuzamahanga binyuze mu guhererekanya abanyeshuri n’abarimu na kaminuza zo mu bindi bihugu.

Mu 2019 ICK yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Ede Christian University of Applied Sciences (CHE) yo mu Buholandi mu bijyanye no guhanahana abanyeshuri, abarimu no gukorana imishinga y’ubushakashatsi binyuze muri porogaramu ya Eramus+.

Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho ni ryo ryatangiranye n’iyi gahunda aho abanyeshuri bane bamaze koherezwa muri iyi kaminuza gukurikiranayo amasomo ndetse biteganyijwe ko abandi babiri bazoherezwa mu mpera z’uyu mwaka.

Iyi kaminuza na yo imaze kohereza abarimu kwigisha by’igihe gito muri ICK aho icyiciro cya gatatu cyasoje iyi gahunda ku wa Gatandatu tariki 14 Gicurasi 2022.

Umuyobozi wa Kaminuza ya ICK, Padiri Ntivuguruzwa Balthazar, yatangaje ko iyi gahunda igamije gufasha mu gushyira porogaramu z’amasomo yayo ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Iyo umunyeshuri wacu agiye kwigayo aba agiye gukomereza ku masomo aba asanzwe yiga hano iwacu, akazana ibyo yize tukabihuza n’ibyacu. Biha isura mpuzamahanga porogaramu z’amasomo yacu. Twahereye ku ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho ariko turashaka no kwagura tukagera no mu zindi porogaramu z’amasomo dufite.”

Yakomeje ati “Turashaka kuzamura ireme ry’uburezi tudatekereza urwego rw’igihugu gusa ahubwo tubwinjiza ku rwego mpuzamahanga ku buryo umunyeshuri wacu urangije muri izo porogaramu ashobora kujya ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no mu mahanga agahura n’abandi bo mu bindi bihugu afite icyo atanga n’icyo yakira kandi akakibyaza umusaruro.”

Padiri Ntivuguruzwa yavuze ko ubu bufatanye bumaze gutanga umusaruro kandi impande zombi zifite ubushake bwo kubugeza ku rundi rwego.

Bwatumye kandi ICK irushaho kumenyekana ku buryo abanyeshuri baturutse mu bindi bihugu bayigana bashaka kwiga muri iri shami ry’itangazamakuru n’itumanaho.

Kuri ubu hari abo mu bihugu birimo Congo Brazzaville, Gabon na Uganda aho 80% biga iby’itangazamakuru nk’uko Padiri Ntivuguruzwa yakomeje abivuga.

Ati“Ishami ry’Itangazamakuru ubona ari ryo riha izina ICK. Hari abanyamakuru dufite bakora itangazamakuru mu buryo bushimwa mu gihugu barerewe hano muri ICK. Hari n’ibindi bigo mpuzamahanga bikorana n’ishuri ryacu kubera ko ryamaze kumenyekana, navuga nka Fojo Institute yo muri Suède dufitanye amasezerano, ifasha abiga itangazamakuru kunoza umurimo wabo n’abarimu kongera ubumenyi bafite.”

ICK igitangira mu 2002, abarenga 80% bayigannye bari abo mu Karere ka Muhanga cyane cyane mu Mujyi. Yareze benshi barimo abakora mu bigo by’imari, abayobozi b’imiryango itegamiye kuri leta, abacuruzi n’abandi batari barabonye uko biga kaminuza kubera impamvu zitandukanye.

Muri uyu Mujyi wa Muhanga hakorera Radio Huguka aho abanyamakuru ndetse na bamwe mu bayobozi bayo usanga ari abize muri ICK.

Muri gahunda y’uko kaminuza zikwiye kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abazikikije, ICK ngo itanga umusanzu mu bushakashatsi burimo ubukorwa n’ikigo cyayo ‘Center of Innovation’ gikorana n’abaturage mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi no kongerera agaciro umusaruro wabwo, uburebana n’imibereho y’abaturage.

Ifite kandi ikigo cyigisha indimi ifatanyamo n’Abanyamerika, cyashinzwe mu 2009 cyagize uruhare mu guhugura abaturage bo muri uyu Mujyi mu rurimi rw’Icyongereza.

Ni ku nshuro ya gatatu abarimu baturutse mu Buholandi bajya gutanga amasomo by'igihe gito muri ICK
Aba barimu bo mu Buholandi bamaze icyumweru batanga amasomo y'itangazamakuru n'itumanaho muri ICK
Abarimu batatu bo muri Ede Christian University of Applied Sciences (CHE) baherutse gusoza gahunda yo kwigisha muri Kaminuza ya ICK ubwo bari kumwe n'Umuyobozi wayo, Padiri Ntivuguruzwa Balthazar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .