Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria ariko wavukiye mu Budage, azataramira i Kigali muri Zaria Court ku wa 16 Ukuboza 2026.
Odeal azataramira i Kigali mbere yo kwerekeza i Kampala ku wa 18 Ukuboza 2026 naho akazahava yerekeza i Nairobi mu gitaramo gitegerejwe ku wa 19 Ukuboza 2026.
Odeal, amazina ye bwite ni Hillary Dennis Udanoh, yavukiye mu Budage ku wa 13 Ukuboza 1999. Yakuriye mu bihugu bitandukanye birimo Espagne, Nigeria n’u Bwongereza, aho yaje gukurira no gukomeza urugendo rwe rwa muzika.
Ni umusore uvuga ko yatangiye gukunda umuziki akiri muto, aza kuwinjiramo mu 2014, ubwo yatangiraga gushyira hanze amashusho aririmba indirimbo z’abandi bahanzi kuri YouTube.
Mu 2017 yashyize hanze EP ye ya mbere yise ‘New Time’, ikurikirwa na ‘Pragma’ mu 2018. Yakomeje kwagura ibikorwa bye binyuze mu mishinga itandukanye, irimo ‘OVMBR: Roses’ (2020), ‘Thoughts I Never Said’ (2023) na ‘Sunday at Zuri’s’ (2024).
Mu ndirimbo zamuhaye izina ku rwego mpuzamahanga harimo ‘Soh-Soh’, ‘Be Easy’, ‘Coffee (Don't Read Signs)’, ‘Temptress’, ‘ONOME’, ‘London Summers’ na ‘Miami’ yakoranye na Leon Thomas. Indi ndirimbo yamenyekanye cyane ni ‘Nights in the Sun’ yakoranye na Wizkid.







Ibitekerezo 0