00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

IBUKA yihanganishije umuryango wa Dafroza Gauthier witabye Imana

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 3 October 2026 saa 06:20
Yasuwe :

Umuryango IBUKA uharanira uburenganzira bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wihanganishije umuryango wa Dafroza Mukarumongi Gauthier witabye Imana.

Dafroza yitabye Imana kuri uyu wa 3 Ukwakira 2026, azize uburwayi. Yamenyekanye cyane kuva mu myaka 30 ishize ubwo yaharaniraga kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside bihishe mu Bufaransa.

IBUKA yagize iti “IBUKA yifatanyije n’umuryango we, inshuti n’Abanyarwanda bose muri ibi bihe by’akababaro. Ruhukira mu mahoro, Dafroza Gauthier.”

Dafroza Gauthier yavukiye muri Perefegitura ya Butare mu 1954. Yamenyanye na Alain Gauthier ubwo Alain yari umwarimu mu Rwanda, bashyingirwa mu Bufaransa. Babyaranye abana batatu.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ubwo Dafroza yari mu Bufaransa. Yamusigiye igikomere kuko yiciwemo abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.

Aya mateka ashaririye yabaye imbarutso y’ubufatanye bwa Dafroza na Alain bwo gutangira gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996, mu 2001 bashinga umuryango uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside, CPCR.

Umurimo wa CPCR wari ugushakisha amakuru y’ahantu abakoze Jenoside bihishe mu Bufaransa, bagakusanya ibimenyetso n’ubuhamya ku byaha byakozwe, hanyuma byamara kuzura bagasaba ubutabera gukora iperereza.

Mu bakurikiranywe babigizemo uruhare harimo Octavien Ngenzi, Tito Barahira, Dr. Sosthène Munyemana, Dr. Eugène Rwamucyo, Philippe Hategekimana alias Philippe Manier alias Biguma, Laurent Serubuga na Pascal Simbikangwa.

Ni bo bakurikiranye dosiye y’umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, ku ruhare yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu minsi ya mbere yayo, nubwo iperereza yakozweho ryagiye rihagarara.

Ubwitange bwa Dafroza na Alain Gauthier bwatumye ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame abambika Impeta y’Igihango ihabwa ababaye indashyikirwa mu bikorwa byo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu.

Perezida Kagame yambitse Dafroza Gauthier umudali w'ishimwe
Dafroza na Alain Gauthier bashimiwe uruhare bagize mu kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside
Dafroza Gauthier yitabye Imana azize uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages