00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibigo bya leta n’ibyigenga byategetswe gushyiraho Komite zihariye zishinzwe kurwanya ruswa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 Ugushyingo 2021 saa 11:53
Yasuwe :

Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko ibigo byose byaba ibya Leta, ibyigenga n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda bigomba gushyirwaho komite ishinzwe kurwanya ruswa mu rwego rwo gukomeza gukurikirana imikoreshereze y’umutungo.

Muri gahunda zigamije gukumira icyaha cya ruswa hagiye hakorwa byinshi birimo gusobanura byimbitse ibikigize, kongera ibihano bikava mu myaka itatu kugera kuri itanu ikagirwa imyaka itanu kugera kuri irindwi ndetse no kukigira icyaha kidasaza.

Umwe mu mirongo migari yashyizweho igamije gukumira no kurwanya ruswa muri 2018 harimo ko ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda bigomba kugira komite zishinzwe kurwanya ruswa.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yagaragaje ko izi komite zizashyirwaho mu bigo byose zitwezweho kuzamura urwego rw’ubugenzuzi bw’imbere mu kigo ndetse no gukurikirana imikoreshereze y’umutungo.

Yagize ati “Izi komite zigomba gushyirwa mu bigo byose. Icyo turi gukora ni ukubahugura no kureba aho zituzuye kugira ngo zishyirweho. Ni komite zitwezweho kunoza imicungire y’imbere mu bigo cyane cyane iy’imari n’uburyo inshingano zishyirwa mu bikorwa. Ibyo bivuze ko iyo komite n’ijyaho izareba ibintu byose ntabwo bivuze ko izareba ruswa gusa ahubwo izareba bya byuho byose bishobora gutuma hatabaho imitangire myiza ya serivisi.”

Yavuze ko izo komite zigizwe n’abantu guhera kuri batatu kugera kuri batanu gusa abashinzwe iby’imari, amasoko, mu bigo ntibagomba kuba barimo. Aba bagomba kuba ari abakozi b’ikigo batanga na raporo ku mikoreshereze y’imari n’umutungo byacyo ariko buri mezi atandatu bakazajya batanga raporo ku rwego rw’Umuvunyi.

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Mukama Abbas yagaragaje ko nubwo abo bakozi bazaba bahembwa n’ikigo bakorera bagomba kuba ari inyangamugayo ku buryo bagaragaza ibitagenda neza.

Ati “Bazajya batanga raporo ku muyobozi mukuru w’ikigo, natagira icyo abikoraho, komite izajya ibishyikiriza Urwego rw’Umuvunyi binyuze muri raporo zizajya zitangwa buri mezi atandatu kuko birashoboka cyane ko umuyobozi na we ashobora kuba arimo.

Mu gihe byagaragara ko abari muri iyo komite na bo barenganyijwe nko kubirukana kubera ko batanze amakuru. Urwego rw’Umuvunyi natwe tuzajya tubafasha kubona ubutabera, kuko bazaba bafite ubushobozi bwo kuba ijisho rya Leta kugira ngo dutangatange.”

Imibare y’Urwego rw’umuvunyi igaragaza ko kugeza ubu ibigo bigera kuri 80 ari byo gusa byamaze gushyiraho komite yo kurwanya ruswa gusa intego yarwo ni uko ibigo byose bigomba kuba bayifite mu mpera z’uyu mwaka.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuz eko ibigo bigomba gushyiraho komite zishinzwe kurwanya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .