Huye: Minisitiri Shyaka yatanze nyirantarengwa mu kurangiza ibibazo bibangamiye abaturage

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 Kanama 2020 saa 03:11
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu yasabye ko haba ubufatanye mu kuzamura ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye kuko bigaragara ko ibipimo byabo bikiri hasi.

Ni mu biganiro yagiranye n’abagize inzego zitandukanye mu Karere ka Huye barimo Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Rukamba Philippe; abayobora ibigo bitandukanye; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge; abayobozi b’amashami; abahagarariye urugaga rw’abikorera; ihuriro ry’abafatanyabikorwa; abahagaraiye ibyiciro byihariye n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yagaraje ishusho y’ibipimo bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ariko bimwe bigaragara ko bikiri hasi.

Yavuze ko mu baturage bagera ku bihumbi 368 batuye mu Karere ka Huye abagerwaho n’amazi meza ari 75% naho amashanyarazi ari 44% ; abamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bari kuri 80.13%; hari imiryango itagira aho kuba; hari imiryango itarishyurwa ibirarane by’ingurane n’ibindi.

Hagaragajwe kandi ikibazo cy’abana benshi bazerera mu Mujyi wa Huye, inzoga z’inkorano zitemewe zihaboneka; Icyanya cyahariwe inganda kidakoreshwa; ubutaka bwo mu gice cy’ubucuruzi cyizwi nko mu Cyarabu budakoreshwa n’ibindi.

Minisitiri Shyaka yasabye ko haba ubufatanye mu kuzamura ibipimo bikiri hasi.

Ati “Birumvikana ko 25% by’abaturage badafite amazi ni igipimo kinini cyane; 44% by’amashanyarazi nk’akarere gafite umujyi wa kabiri nabyo biri kure. Ibi bipimo bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu gihugu cyacu ni ikintu bikomeye twari dukwiye gufatanya.”

Yasabye ko abafatanyabikorwa bagaragaza uruhare rwabo mu gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abaturage.

Ati “Hari ibintu twari dukwiye kuvana mu nzira nk’akarere kunganira Kigali (…) nk’amazi niba mu ngengo y’imari atabonetsemo abafatanyabikorwa bakadufasha bikajya mu buryo. Ikindi twari dukwiye kuvana mu murongo w’ibigishakishwa ni imiturire, abanyarwanda bafite aho baba.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko uyu mwaka kuri Huye nk’akarere gafite umujyi wunganira Kigali wari ukwiye uwo kurangiza ibibazo bibangamiye abaturage birimo kutabona amazi meza, gusembera, n’ibindi ntibihore bigaruka.

Bihaye intego

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabalisa Arsène, wavuze mu izina rya bagenzi be, yagaragaje ko biyemeje ibintu bine bagiye kongeramo ingufu birimo kugira ubuyobozi buhamye; gucunga umutekano w’abaturage; iterambere ry’umuturage n’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta.

Ati “Ibyo bintu bine impamvu mbivuze ndashingira ku ndahiro twagiriye imbere yanyu Nyakubahwa Minisitiri ku gihango twagiranye n’igihugu ko turi ba mudateshuka ku nshingano; twiyemeza ko tugiye gukora neza benshi bakatureberaho, twiyemeza ko turi ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye ko mu gihe cy’amezi atatu haba hakemuwe ibibazo bibangamiye abaturage kandi hari n’ibidakwiye kureza icyumweru kimwe.

Ati “Imihigo turayikwega tugire mu mezi atatu tuzarebe aho muzaba mugeze muri ibi bipimo byose; ari za mituweli, ari ibintu bijyanye n’imibereho y’abaturage, guca ibiyoga by’ibikorano bitemewe; inzererezi nyinshi, ari ugukemura ibibazo by’abaturage […] nko mu kwezi kwa cumi tuzareba aho muzaba mugeze; ariko ibi birebana n’abana bazerera n’inzoga z’inkorano ntabwo dukeneye amezi, kuki bitegereza n’icyumweru?”

Minisitiri Shyaka yabasabye no gukomeza gushyira ingufu mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ndetse no gushishikariza abaturage kucyirinda hubahirizwa amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

Abafite ibitekerezo bahawe umwanya wo kubitanga
Abahagarariye inzego zitandukanye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo ku bibazo bikibangamiye akarere
Bunguranye ibitekerezo ku cyateza imbere Akarere ka Huye
Minisitiri Shyaka yasabye ko haba ubufatanye mu kuzamura ibipimo bikiri hasi
Musenyeri wa Diyoseze ya Butare Rukamba Philippe atanga igitekerezo
Ni ibiganiro byitabiriwe n'abagize inzego zitandukanye mu Karere ka Huye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Kabalisa Arsène, yagaragaje ko biyemeje kongeramo ingufu imihigo itareswa ikihutishwa
Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Kaminuza bya Butare DR Sendegeya Augustin atanga igitekerezo
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yagaraje ishusho y’ibipimo bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ariko bimwe bigaragara ko bikiri hasi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .