Berville w’imyaka 32 yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye ishyaka La Republique En Marche bwa mbere mu 2017. Yari umudepite uhagarariye akarere ka Côtes d’Armor kamwe mu tugize u Bufaransa.
Muri Kamena 2022 yongeye kubona indi manda. Kuri ubu yinjiye muri Guverinoma ya Elizabeth Borne, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa asimbuye Justine Bénin ku mwanya wa Minisitiri ushinzwe ibikorwa byo mu Nyanja.
Berville ni umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yaminurije muri Kaminuza yigisha ubumenyi muri Politiki, (iherereye mu Mujyi wa Paris).
Yize kandi mu Ishuri ry’Ubukungu ry’i Londres (London School of Economics) no muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuva mu 2014, yari umukozi w’Ishami ry’u Bufaransa rishinzwe iterambere muri Mozambique. Nyuma y’imyaka ibiri akora aka kazi, mu 2016 yaje kuvumbura ko yifitemo impano yo kuba umunyapolitiki, maze azinga utwangushye afata rutemikirere imusubiza mu Bufaransa kugira ngo yinjire muri politiki mu buryo bweruye.
Nyuma ya René Pléven na Charles Josselin, Hervé Berville ni umudepite wa gatatu wa Côtes d’Armor ubaye Minisitiri kuva mu 1945.
Hervé Berville ni Umunyarwanda ukomoka mu Mujyi wa Kigali. Mu 1994 ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, asigara ari impfubyi ubwo yari agifite imyaka ine.
Icyo gihe nibwo yatwawe n’umuryango w’abagiraneza wo mu Bufaransa.
Aba bagiraneza bareze Berville bakomoka muri Komine ya Pluduno iherereye mu Majyaruguru ashyira u Burengerazuba bw’u Bufaransa, ari na ho yakuriye.
Mu 2017 ni bwo Berville yatsindiye kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ku majwi 64% ubwo yari afite imyaka 27.
Chantal Bouloux, wari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’imibereho myiza muri Mujyi wa Dinan ni we uzamusimbura mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mu ruzinduko Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi 2021, rwanasize umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa uhinduye isura, Hervé Berville yari mu bari bagize itsinda ryamuherekeje.
Muri Mata 2016, ubwo Macron yashingaga ishyaka rya En Marche, Berville yari ari i Nairobi muri Kenya aho yahuguraga ba rwiyemezamirimo bato nk’umukozi wa Stanford University ariko mu gihe gito yahise asubira mu Bufaransa gushyigikira Macron wari watangiye urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa.
Na nyuma yo gutorwa, Berville ari mu bantu bakomeje kuba hafi ya Macron cyane cyane mu bijyanye na gahunda z’urubyiruko mu ishyaka rye ndetse no gukora amavugurura mu by’ubukungu.
Mu 2019 ubwo Berville yazaga mu Rwanda ahagarariye Macron mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye itangazamakuru ko agifite umuryango mu Rwanda nubwo nta byinshi yibuka bitewe n’uko yahavuye akiri muto.
Icyo gihe yagize ati “Ndacyafite hano mushiki wanjye, nyogokuru, ba mama wacu na ba masenge, bose baba hano (mu Rwanda) turandikirana, nkabahamagara. Ntabwo nibuka ibintu byinshi kubera ko iyo ufite imyaka ine, ntabwo uba wibuka ibintu byinshi, rimwe na rimwe hari n’igihe utabasha kumenya ko ari ibyo wibuka cyangwa niba ari ibitekerezo wamaze kwiyubakamo kubera ko wasomye byinshi byerekeye amateka y’Igihugu, warebye filime. Buri gihe biba bigoye kuvuga ko ari ibyo wibuka.”




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!