Bumwe mu bukwe bwagarutsweho cyane ni ubwa Niyo Bosco, Prosper Nkomezi, Murindahabi Iréné, Bob Pro, Bwiza, Nana Nadine n’abandi.
Hilton Sonia uherutse gukorera ubukwe i Dubai n’umugabo we na Bwiza uherutse gusezerana imbere y’amategeko mu gihe we indi mihango y’ubukwe yo iteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2027.
Niyo Bosco na Mukamisha Irène
Umuhanzi Niyo Bosco ni umwe mu batangiye umwaka wa 2026 binjira mu buzima bushya bw’urushako.
Yakoze ubukwe na Mukamisha Irène ku wa 16 Mutarama 2026, mu birori byabereye kuri Kaleb Garden i Rebero mu Karere ka Kicukiro.
Aba bombi bari babanje gusezerana imbere y’amategeko ku wa 10 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Kinyinya.
Urukundo rwabo rwaratangiye kuvugwa cyane mu 2025, ubwo Niyo Bosco yatangiraga kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko afite umuntu wihariye mu buzima bwe.

Prosper Nkomezi na Retina Nkurunziza
Ku wa 28 Werurwe 2026, Prosper Nkomezi yakoze ubukwe na Retina Nkurunziza mu birori byabereye kuri ‘Jalia Hall and Garden’ i Rusororo.
Ni ubukwe bwitabiriwe n'abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro, barimo umunyapolitiki Edouard Bamporiki, umuririmbyi Dorcas Kamikazi, umukinnyi wa filime Jeannette Bahavu n'umugabo we Fleury.
Urugendo rwabo rwo kurushinga rwatangiye gufata indi ntera ku wa 13 Mutarama 2026, ubwo Prosper yasabaga Retina ko bazabana akaramata.
Prosper Nkomezi azwi mu ndirimbo zirimo Yanyishyuriye, Urarinzwe na Ibasha Gukora.

Aime Beauté Mushashi na Francis Nyamaswa
Umunyamakuru Aime Beauté Mushashi na Francis Nyamaswa ni bamwe mu binjiye mu buzima bw'urushako muri uyu mwaka.
Ku wa 5 Werurwe 2026, Aime Beauté yashyize hanze amakuru y’uko yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Francis Nyamaswa.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ibyishimo byo kuba yarashakanye n’umuntu yise urukundo rw’ubuzima bwe, ashimira Imana yamufashije kugera kuri iyo ntambwe.
Aime Beauté Mushashi ni umwe mu banyamakuru bazwi mu Rwanda, akaba yaramenyekanye mu biganiro no mu makuru yanyuze kuri TV1, nyuma akomereza kuri Televiziyo Rwanda.

Germaine Umukazana na Janvier Ruzindana
Ku wa 8 Kanama 2026, abanyamakuru Germaine Umukazana na Janvier Ruzindana bakoze ubukwe mu birori byabereye i Rubavu, ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu.
Aba bombi bakorera Kigali Today kuri KT Radio, aho bazwi n’abakunzi b’ibiganiro by’icyo gitangazamakuru.
Ubukwe bwabo bwabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa, bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Stella Maris.
Nyuma yaho, bakiriye abashyitsi muri Hotel Roxy, izwi cyane nka Kwa Nyanja.

Murindahabi Iréné na Nishimwe Liliane
Umunyamakuru Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné na Nishimwe Liliane bakoze ubukwe ku wa 15 Kanama 2026, mu birori byabereye kuri Intare Arena i Gisozi.
Aba bombi bari babanje gusezerana imbere y’amategeko ku wa 11 Kanama 2026 mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Bruce Melodie, Phil Peter, Rocky Kimomo, Chris Eazy, Rumaga, MC Nario, Tito Kimenyi, Reagan Rugaju, Dr Nsabi, Tidjara Kabendera n’abandi.
Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri Kigali Christian Assembly Church i Gikondo.

Hitimana Claude 'Hit' na Ishimwe Adelaide 'Ida'
Ku wa 5 Nzeri 2026, umunyamakuru w'imikino Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit yakoze ubukwe na Ishimwe Muhayimpundu Adelaide uzwi nka Ida akaba umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu 2022 nubwo nta kamba yegukanye.
Uyu muhango wabereye i Kicukiro muri Ubwiza Garden, aho watangijwe no gusaba no gukwa.
Nyuma yaho, aba bombi basezeranye imbere y’Imana muri Chapel Saint Paul, bakurikizaho kwakira abashyitsi muri Ubwiza Garden.
Claude Hit yari agaragiwe n’abanyamakuru n’abandi bantu bazwi mu mupira w’amaguru barimo Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho, Mahoro Nasri na Kayishema Tity Thierry.
Aba bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Kanama 2026 mu Murenge wa Kimihurura.
Ida na Claude Hit bari basanzwe baziranye cyane binyuze mu kazi k’itangazamakuru, aho bakoranaga mu kiganiro 10 Sports Urukiko kuri Radio/TV10.

Abel Deus Kwizera na Sandrine Mukabutera
Ku wa 15 Kanama 2026, umunyamakuru wa siporo Abel Deus Kwizera uzwi nka Cardinale yakoze ubukwe na Sandrine Mukabutera.
Ibirori byabereye kuri Don De Dieu Garden i Kicukiro, byitabirwa n’abagize imiryango yombi, inshuti n’abo bakorana mu itangazamakuru.
Aba bombi bari barasezeranye imbere y’amategeko ku wa 28 Gicurasi 2026.
Urukundo rwabo rwari rumaze igihe, kuko bari bamaze imyaka ibiri bakundana, nyuma y’imyaka itanu bari bamaze baziranye.
Mu bitabiriye ubukwe harimo abanyamakuru bakorana na Cardinale kuri B&B Kigali FM, barimo Mahoro Nasri, Clarisse Uwimana na Yvonne Karugenge.

Nyambo Jesca na Uwiragiye Richard
Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca na Uwiragiye Richard na bo bashyize umubano wabo ku mugaragaro mu 2026.
Ku wa 30 Nyakanga 2026, aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge.
Ibi byakurikiye icyumweru kimwe gusa Richard asabye Nyambo ko bazabana, akamwambika impeta y’urukundo.
Nyambo Jesca ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi mu Rwanda, akaba amaze igihe agaragara mu bikorwa bitandukanye bya sinema.

Bob Pro na Kelliah
Producer n'umuhanzi Bob Pro, amazina ye nyakuri akaba ari Emmanuel Ndayambaje, yakoze ubukwe n'umuhanzikazi Tuyizere Kelliah ku wa 13 Nzeri 2026.
Ni ubukwe bwabereye muri Ingeri Host Village i Kabuga mu Karere ka Gasabo, aho aba bombi bahisemo kubukorera mu ibanga rikomeye.
Ibirori byabo byatangijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa, bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana, nyuma bakira abashyitsi.
Amakuru y'ubukwe bwabo yamenyekanye cyane nyuma y'uko amashusho y'ibirori atangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Bob Pro ni umwe mu batunganya indirimbo bazwi mu Rwanda, akaba yarakoranye n’abahanzi bakomeye barimo The Ben, Meddy, Yvan Buravan, Bruce Melodie na Butera Knowless.
Kelliah na we azwi mu ndirimbo zirimo Gitego, Renge na Ndabizi yakoranye na Alyn Sano.

Bwiza na Uhujimfura Jean Claude
Umuhanzikazi Bwiza Emerance na Uhujimfura Jean Claude, uyobora inzu ifasha mu bya muzika ya KIKAC Music, basezeranye imbere y’amategeko ku wa 23 Ukwakira 2026.
Umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itanu bakorana, kuko Uhuijimfura ari we wari ushinzwe ibikorwa byinshi bijyanye n’umuziki wa Bwiza.

Nana Nadine na Gafenge Fred
Umukinnyi wa filime Iradukunda Nadine uzwi nka Nana Nadine, wamamaye muri filime nka City Maid, Maya na Hurts Harder, yakoze ubukwe na Gafenge Fred ku wa 8 Ugushyingo 2026.
Ibirori byabereye kuri Jalia Hall and Garden i Kigali, nyuma y’uko aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku wa 29 Ukwakira 2026.
Urukundo rwabo rwageze ku yindi ntera ku wa 15 Nyakanga 2026, ubwo Fred yambikaga Nana Nadine impeta akamusaba ko bazabana.

Hilton Sonia n’umugabo we bakoreye ubukwe i Dubai
Hilton Sonia, mukuru wa Uwicyeza Pamella, ni umwe mu bagore bagize izina mu Rwanda bavuzwe cyane mu nkuru z’urukundo muri uyu mwaka nubwo inyinshi zari ibanga rikomeye.
Mu Kwakira 2026, Hilton Sonia yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we mu birori byabereye i Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Aha bakaba ari naho bakoreye ubukwe mu mpera z’icyumweru turangije nubwo byagizwe ibanga rikomeye dore no n’ababwitabiriye batigeze basangiza ababakurikira amafoto n’amashusho y’ubu bukwe, make yagiye hanze akaba yasohotse mu gitondo cyo ku wa 23 Ugushyingo 2026.

Apôtre Mutabazi na Mukamana Béatrice
Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice na Mukamana Béatrice bakoze ubukwe ku wa 8 Ukwakira 2026, mu birori byabereye muri Kigali Marriott Hotel.
Aba bombi babanje gusezerana imbere y'amategeko mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, nyuma bakomereza muri Kigali Marriott Hotel, aho basezeranye imbere y'Imana banakira abashyitsi.
Ubukwe bwabo bwihariye cyane kubera umubare muto w'abatumiwe. Apôtre Mutabazi yari yatangaje ko azatumira abantu 30 gusa, barimo inshuti nyanshuti n'abavandimwe b'impande zombi. Icyakora, ku munsi w'ubukwe abitabiriye babaye 23.
Uyu muhango yawise “Marriage de Rupture”, asobanura ko yashakaga kwitandukanya n'abo yafataga nk'indyarya, abibone n'abantu batigeze bamuba hafi mu bihe bikomeye.
Yavuze ko we na Béatrice bari bamaze amezi 11 bakundana, ariko mbere yaho bari basanzwe ari inshuti zisengana.
Ubukwe bwe bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kubera uburyo yahisemo kubukora mu bantu bake cyane.

Robert Cyubahiro McKenna na Louise Uwase
Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna yashyingiranywe na Louise Uwase mu birori byabereye kuri La Palisse i Gashora ku wa 11 Nyakanga 2026.
Ubukwe bwabo bwabimburiwe n'umuhango wo gusaba no gukwa, bukurikirwa no gusezerana imbere y'Imana no kwakira abashyitsi.
Aba bombi bari barasezeranye imbere y'amategeko ku wa 25 Kamena 2026 mu Murenge wa Kinyinya, nyuma y'uko muri Gashyantare 2026 Robert yari yambitse Louise impeta amusaba ko bazarushingana.
Robert McKenna yamenyekanye mu itangazamakuru akorera Royal FM, nyuma yerekeza muri RBA aho yakoraga ikiganiro Magic Drive kuri Magic FM.






Ibitekerezo 0