Uretse ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru, abafana ba Chriss Eazy bagaragaje urukundo bamufitiye, baririmbana na we indirimbo ze hafi ya zose, bigaragaza uburyo bakunda ibihangano bye.

Mu kiganiro na IGIHE, Junior Giti ureberera uyu mu muhanzi yavuze ko urukundo n’akanyamuneza abakunzi b’umuziki i Burundi bakiranye Chriss Eazy bigaragaza ko bari bamukumbuye, kuko hashize igihe kinini batabona amahirwe yo kwakira abahanzi bo mu Rwanda.

Ati “Ni abantu bakumbuye abahanzi bo mu Rwanda, cyane ko umuziki wacu ukunzwe cyane muri iki gihugu.”

Junior Giti ahamya ko umwuka wa politiki utifashe neza hagati y’ibihugu byombi wagize ingaruka ku mikoranire mu myidagaduro, bituma abakunzi b’umuziki mu Burundi batakibona kenshi abahanzi bo mu Rwanda, kandi ari bamwe mu bakunzwe muri icyo gihugu.

Chriss Eazy yataramiye abakunzi b’umuziki mu Burundi mu gitaramo cya ‘Sisi Wenyewe Festival’ cyabereye mu Mujyi wa Bujumbura ku wa 14 Ugushyingo 2026.

Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo ‘Inana’, ‘Basi Sorry’ yakoranye na Paccy Kizito, ‘My Mind’ yakoranye na Utah Nice na ‘Sambolela’.

Chriss Eazy yari amaze imyaka itatu adataramira mu Burundi. Igitaramo cye cyabaye mu gihe umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi umaze igihe ufunze.

Kuva ku wa 11 Mutarama 2024, u Burundi bwafunze imipaka yabwo yo ku butaka ihuza ibihugu byombi.