Ibi yabivugiye mu muganda wo gutera ibiti mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, wabaye ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Mu gihembwe cyo gutera ibiti mu Rwanda cyatangiye ku wa 7 Ugushyingo 2026, Akarere ka Kamonyi kihaye intego yo gutera ibiti miliyoni imwe n’ibihumbi 400.
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2026, abantu barenga ibihumbi 9000 barimo abaturage n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abo mu nzego z’ibanze n’inzego mpuzamahanga bateraniye ku musozi wa Kanyinya, bahatera ibiti ibihumbi 12.100 ku buso bungana na hegitari 5,5.
Ni mu gihe Hegitari 38 z’uyu musozi ari zo zizaterwaho ibi muri rusange.
Dr. Nsengiyumva amaze gutera ibiti, yanibukije abahateraniye gutanga mituweli. Yavuze ko u Rwanda ruri gutera imbere mu buvuzi bw’indwara zikomeye zikomeje kwiyongera.
Yagize ati “Nta muntu nifuriza kurwara. Ariko ushobora kugira nk’ikibazo cy’umutima, dufite ubushobozi bwo kuwubaga, ushobora kugira ikibazo cyo mu mutwe, dufite abaganga n’imiti. Ibibazo bya kanseri na byo bitangiye kuza ari byinshi.”
Yakomeje ati “Ariko icyo nababwira turi mu bihugu bike muri Afurika bishobora kuvura izo ndwara iwabo. Ubu hari n’abaperezida basigaye baza kwivuza hano iwacu. Ntabwo ari ukubikabya rwose tumaze kugira benshi, kandi turi no kugerageza ku buryo u Rwanda rwaba igicumbi cyaho abantu bivuriza.”
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital) ni bimwe bikomeye mu Rwanda bitanga serivisi z’ubuvuzi bwihariye, zishobora kwifashishwa n'abantu bo mu nzego zo hejuru, barimo Abakuru b'Ibihugu, abayobozi bakuru n'abadipolomate.
Ibi bitaro bitanga serivisi zirimo kuvura indwara z'umutima, kubaga, kuvura indembe, gusuzuma indwara hifashishijwe ibikoresho bigezweho n'izindi serivisi z'ubuvuzi bwihariye. Kuba bifite abaganga b'inzobere n'ibikoresho by'ubuvuzi bigezweho bituma biba mu bitaro bishobora kwitabazwa mu kuvura abayobozi bakuru bakeneye ubuvuzi bwihariye.
Hari kandi ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda (Rwanda Military Referral and Teaching Hospital) biherereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali. Ni bimwe mu bitaro bikomeye mu gihugu, bitanga serivisi z'ubuvuzi ku basirikare, imiryango yabo ndetse n'abandi baturage. Bitanga ubuvuzi bwihariye, bikanagira uruhare mu guhugura abaganga no guteza imbere ubushakashatsi mu by'ubuvuzi.
U Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya mbere bifite ikigero cy’abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza kirengeje 80% muri Afurika.






















Amafoto: Nzayisingiza Fidele





Ibitekerezo 0