Ibi byashyizwe hanze mu gitabo gishya cy’umunyamakuru Jonathan Van Meter cyitwa "Citizen Kim: The Woman Who Created the Future", gikubiyemo amakuru atandukanye atari azwi ku buzima bwa Kardashian, umuryango we ndetse n’imyaka yamaze abana na Kanye West.
Jonathan Van Meter yanditse iki gitabo ashingiye ku byo yabwiwe na Farnaz Farjam, umwe mu bayobozi ba televiziyo wigeze gukora nka 'producer' wa gahunda ya “Keeping Up with the Kardashians”.
Van Meter avuga ko Farjam yamubwiye ko urugendo Kim Kardashian na Kanye West bagiriye muri Uganda mu 2018 rwasize ruciye amarenga ko umubano wabo wari ufite ibibazo bikomeye.
Yanditse ko ibibazo byatangiye ubwo Kanye West yari afite impungenge ko hari umuntu ushaka kumushyirira ibiyobyabwenge mu byo yari kurya cyangwa kunywa. Ibyo byatumye asaba abapolisi bo muri ako gace gusaka ibyumba byose byo muri hoteli bari bacumbitsemo.
Mu gihe ibyo byari biri kuba, “umwe mu bapolisi yashyize imbunda ku mutwe wa Kim Kardashian”, icyakora birangira uyu mugore arokotse iki kibazo.
Amafoto y'uru rugendo agaragaza ko icyo gihe bombi bari kumwe nk'abashakanye bishimye, nubwo nyuma y'imyaka mike baje gutandukana, aho batangiye inzira z'ubutane mu 2021.
Van Meter ntiyaganiriye na Kanye West mu gihe yateguraga icyo gitabo. Yavuze ko yumvaga bitaba bikwiye kumubaza ibibazo muri icyo gihe, bitewe n'ibibazo bitandukanye by'ubuzima bwo mu mutwe yari arimo guhangana na byo.
Icyakora, yaganiriye na Kim Kardashian ku bijyanye n'umubano we na Kanye West. Kim yamubwiye ko nubwo batakiri kumwe, agihangayikishwa n'ubuzima bw'uwahoze ari umugabo we.
Kardashian yavuze ko agerageza gutuma abana babo bane bakomeza kubona se nk'umuntu mwiza. Icyakora, ngo ntibimworohera kuko Kanye West adakunze kuba hafi yabo.






Ibitekerezo 0