Abacuruzi ndetse n’abaguzi batandukanye bakomeje gutaka izamuka ry’ibiciro ku isoko ry’u Rwanda ku buryo bamwe baba bakigera mu isoko bakabona ko kuza guhaha ibyo bakeneye bitaza kuborohera. Hari kandi n’abandi badatinya kuvuga ko kurya kabiri bitakibashobokera.
IGIHE yatembereye mu Isoko rya Nyabugogo ndetse n’irya Kimironko mu Mujyi wa Kigali, iganira n’abacuruzi ndetse n’abaguzi barema aya masoko, bose bahurira ku cyita rusange cy’uko ibiribwa bikomeje kuzamuka ku buryo hari n’ibicuruzwa bisigaye byangirikira aho bibikirwa kubera kubura abaguzi.
Christine ucururiza mu Isoko rya Nyabugogo, yavuze ko muri iyi minsi agorwa no kubona abakiliya kubera ko batabasha kwigondera ibicuruzwa bitewe n’ibiciro byazamutse.
Ati “Ubu ibiciro ndabibona nabi, birazamuka cyane kandi amafaranga ntayo. Turacuruza amafaranga tukayabura kandi twaranguye duhenzwe.”
Hakizimana Jean Paul uhahira mu Isoko rya Nyabugogo, twamubajije uko abona ibiciro ku isoko nk’umuguzi.
Yagize ati “Umuntu aba agikandira mu isoko akabona ibintu biteye ubwoba, usibye y’uko biba bitavugwa, umuntu atashidikanya avuga ko hari urunturuntu cyangwa inzara mu bantu.”
Ku rundi ruhande, Uwifashije Agnès na we uhahirira mu Isoko rya Nyabugogo, nubwo yemeza ko ibiciro byazamutse cyane, avuga ko uramutse ufite imbaraga ushobora kubona icyo kurya ariko uramutse udafite imbaraga bigoye kubera ko abantu bashonje.
Amateke, ibijumba, imyumbati na dodo kubigura birasaba agatubutse
Abacuruzi ndetse n’abaguzi batandukanye mu masoko IGIHE yasuye, bavuze ko amateke, ibijumba na dodo ari ibiribwa bitakundaga kuzamuka cyane dore ko n’ibijumba akenshi byakundaga guhabwa amatungo, ariko bakomeje gutungurwa n’uburyo ibyo biribwa biri gutumbagira ku rugero rutigeze rubaho.
Mu isoko rya Nyabugogo Modern Market, ikilo cy’amateke gihagaze hafi 1500 Frw, imyumbati ni hagati ya 800 Frw na 900 Frw ku kilo mu gihe ibijumba ushobora kubisanga kuri 700 Frw nk’uko umuguzi twahasanze witwa Hakizimana Jean Paul yabitubwiye.
Hakizimana Innocent ni umucuruzi twasanze mu Isoko rya Kimironko, tumubaza uko ibiciro bihagaze muri iri soko.
Yagize ati “Ikilo cy’ibishyimbo cyaguraga 1000 Frw, UBU kigeze ku 1800 Frw. Dodo zaguraga 100 Frw ku mufungo, ubu ushobora kuzisanga ku 1000 Frw.’’
Ibiciro bya karoti byikubye hafi kabiri
Musayidire Jean Marie ucururiza mu Isoko rya Kimironko, yavuze ko agereranyije n’uko ibiciro byari bihagaze umwaka washize ubungubu byiyongereye cyane, ku buryo hari n’ibicuruzwa biri kubapfana kubera kutabona abaguzi.
Yakomeje avuga ko inyanya zaranguraga 800 Frw ubu ziri hagati ya 1000 Frw na 1200 Frw mu gihe ibitunguru byaranguraga 600 Frw ubu bigeze kuri 900 Frw.
Uwase Janvière na we ucururiza mu Isoko rya Nyabugogo Modern Market, uretse kuba avuga ko kuri we atakwigondera kurya kabiri ku munsi, yagaragaje uburyo karoti zikomeje kuzamuka ku isoko ku buryo kubisobanurira abaguzi bigorana.
Yongeyeho ko mbere karoti baziranguraga 500 Frw, ariko ubu zikaba ziri kurangura 1200 Frw, zikagurishwa 1500 Frw ku kilo.
Kwigondera ibirayi ntibyoroshye
Mukarurangwa Ange ukorera mu Isoko rya Nyabugogo Modern Market, kimwe n’abandi batandukanye, yikije cyane ku izamuka ry’ibiciro by’birayi ku buryo abantu bari mu cyiciro cyo hasi kubyigondera bitabakundira.
Ikilo cy’ibirayi avuga ko kiri hagati ya 1200 Frw na 1300 Frw bitewe n’aho ubiguriye.
Nubwo hari ibiribwa byazamutse, abacuruzi n’abaguzi bemeranya ko ibiciro by’inyama byatangiye kugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze.
Ukurikiyimana Sylvestre, umucuruzi w’inyama mu Isoko rya Nyabugogo, yashimangiye ko igiciro cyazo kiri kugabanuka ugereranyije n’ibihe byashize.
Ikilo cy’inyama y’inkoko ni 3500 Frw, inyama y’iroti y’inka iragura 8.500Frw ivuye ku 12.000 Frw mu gihe imvange igeze ku 7000 Frw ivuye ku 10.000 Frw.
Barasaba kugabanyirizwa imisoronoguhinga ibyo bashaka
Musayidire Jean Marie ucururiza mu Isoko rya Kimironko na Mukarurangwa Ange ucururiza mu Isoko rya Nyabugogo basabye ko Leta yabagabanyiriza imisoro ku buryo ibicuruzwa bimwe na bimwe bizajya bigera ku masoko bidahenze.
Hakizimana Jean Paul ucururiza mu Isoko rya Nyabugogo Modern Market, we yasabye Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) ndetse n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) kureka abaturage bagahinga ibyo bazi neza ko byera mu mirima yabo.
Musabyimana Josephine udodera mu Isoko rya Nyabugogo, na we yagaragaje ko hari igikwiye gukorwa kugira ngo abaguzi boroherwe no guhaha ibiribwa.
Ati “Mutuvuganire kugira ngo buri Munyarwanda wese yisange ku kiriba runaka yahaha […] Ibiryo birahenda cyane, ujya guhaha ukabura icyo ugura, ujyana 2000 ukabura ikintu uyaguramo.”





Ibitekerezo 0