Byose bisaba kumenya uko bikorwa ubundi ukaba nk’abandi, ukaryoherwa n’ibyiza by’uko isi iri kugenda iba umudugudu isaha ku isaha.
Muri bwo harimo kwishyura imisoro, ubwisungane mu kwivuza, ibyangombwa by’imodoka, serivisi za Irembo ndetse n’izindi za Leta zizajya zishyurwa hifashishijwe iri koranabuhanga rya GTBank, kuko abakiliya bazajya basabwa gukanda *600*3#, ubundi bakuzuza inshingano zabo bidasabye ko bava mu mirimo yabo.
GTBank igaragaza ko yari isanzwe ifite uburyo bwo buzwi nk’akanyenyeri, aho bakanda *600#, bwifashishwa mu kureba amakuru yose ajyanye na konti zabo, harimo amafaranga ariho, ibikorwa byakozwe ndetse no kohereza amafaranga ku zindi banki cyangwa kuri MoMo mu buryo bworoshye.
Gusa GTBank ivuga ko yahisemo kongeramo serivisi za Leta bizagabanya kwirirwa ku mirongo utegereje serivisi nk’izo bikaba byatuma imirimo y’abakiliya babo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange itagenda neza.
Ibishobora gutuma na none bahanwa mu gihe baba bakererewe kwishyura ndetse n’indi misanzu basabwa.
GTBank igaragaza ko ijya gushyiraho ubwo buryo yanitaye ku mutekano w’ibyo bikorwa by’ihererekanya ry’amafaranga mu kurinda ko ba rusahuriramunduru bashobora kungukira muri ubwo buryo bakaba bakwiba abakiliya utwabo.
GTBank iheruka gutangiza ‘GTWorld Mobile App’ ifasha abakiliya kureba amakuru yose ajyanye na konti zabo, harimo amafaranga ariho, ibikorwa byakozwe ndetse no kohereza amafaranga ku zindi banki cyangwa kuri MoMo mu buryo bworoshye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!