Ibi byatangajwe na Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga n'Amatora muri iri shyaka, Ntihanuwayo Modeste, ku wa 22 Ugushyingo 2026, mu nama yari iherekejwe n'amahugurwa yahuje abayobozi baryo mu Karere ka Karongi.

Iyi nama yitabiriwe n'abagize komite z'inzego z'urugaga rw'abagore n'urw'urubyiruko zishamikiye kuri DGPR-Green Party, rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Mukangabe Veronica, witabiriye iyi nama aturutse mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yavuze ko mu bibazo byugarije abaturage bo mu gace atuyemo harimo ubujura n'ubushomeri.

Ati "Ishyaka Green Party nirimara kubona abarihagarariye mu mirenge bizihutisha ubuvugizi bw'ibibazo bibangamiye abaturage".

Habanabakize Jean yashimye ubuvugizi iri shyaka ryakoze, avuga ko bwagize uruhare mu kongera imishahara y'abarimu no mu korohereza abaturage kubona serivisi z'ubuvuzi bakoresheje ubwishingizi bwa Mutuelle de Santé, bitabaye ngombwa ko babanza gutegereza.

Yagaragaje ko gushyiraho abayobozi b'ishyaka ku rwego rw'umurenge bizafasha kurushaho kwegera abaturage no kumenya ibibazo bibugarije, kugira ngo bikorerwe ubuvugizi.

Ati "Nirimara kugira abarihagarariye mu mirenge bizatuma ibibazo bikibangamiye abaturage birimo isuri no kutabona imashini zuhira nabyo bikemuka kuko bizaba byoroshye kugera ku muturage no kumenya ibibazo afite".

Komiseri Ntihanuwayo yasobanuye ko igikorwa cyo gushyiraho abayobozi b'ishyaka ku rwego rw'umurenge cyatangiriye mu Ntara y'Amajyaruguru, aho bamaze kugera mu turere dutandukanye.

Ati "Mu Karere ka Burera gushyiraho abayobozi b'ishyaka ku rwego rw'Umurenge twarabirabirangije, ubu tugeze mu Karere ka Gicumbi n'Akarere ka Musanze. Ni igikorwa turi gushyiramo imbaraga ku buryo mu gihe kitarenze imyaka itatu ishyaka rizaba rifite abarihagarariye mu mirenge yose uko ari 416".

Mbere yo gushyiraho abayobozi ku rwego rw'umurenge, DGPR-Green Party ibanza guhugura abayobozi bayo batowe ku rwego rw'akarere.

Kugeza ubu, iki gikorwa cy'amahugurwa kimaze gukorwa mu turere 24 tw'igihugu, hakaba hasigaye uturere dutandatu.