00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Barasaba kwegerezwa imbuto n’ifumbire bagahangana n’izuba ryari ryateje inzara

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 6 September 2024 saa 09:59
Yasuwe :

Abaturage b’Akarere ka Gicumbi biganjemo abatuye mu mirenge ya Nyankenke, Miyove na Mutete bavuga ko bakeneye kwegerezwa imbuto zo gutera n’ifumbire bibafasha kurwanya ibihe by’amapfa byari byahungabanije umusaruro wabo ukagabanuka kubera izuba ryinshi ryavuye mu mezi yashize.

Mu busanzwe imbuto n’ifumbire bigezwa ku baturage binyujijwe ku bikorera (Agro dealers), ariko na bo bakaba bemejwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi ( RAB).

Iyo bihageze bigurishwa mu baturage ku giciro cya nkunganire mu baturage mu rwego rwo kuborohereza bidasabye ko bakora ingendo za kure ndetse no kubagabanyiriza igiciro batanganga mu maduka asanzwe.

Ibyo bibafasha guhinga neza bitabagoye kuko harimo inkunga ya Leta iba yarishyuriye, abahinzi bakabibona ku kiguzi cyoroheje kurusha uko babigura ku yandi masoko.

Ndahimana Jean Claude utuye mu Kagari ka Gakenke mu Murenge wa Miyove, avuga ko mu mezi ashize izuba ryabaye ryinshi cyane rikabagiraho ingaruka ku musaruro bagiraga.

Basaba ko baramutse begerejwe abajyanama mu buhinzi, abafashamyumvire ndetse n’abatanga ifumbire n’imbuto mu buryo bwa nkunganire byabafasha kuzahura ubukungu bw’abo.

Ati "Twarahinze, njye nari nateye ibigori ariko izuba ryarabyangije. aho nari gusarura Toni ebyiri ntabwo havuyemo na na Toni imwe kubera izuba, ariko abayobozi baramutse batwegereje abaduha ifumbire n’imbuto ku buryo bwa nkunganire (igiciro cyo hasi) twabasha kuzahura.

“Ubukungu bwacu bwari bwaheze mu murima, baduhe abajyanama mu buhinzi n’abafashamyumvire barebe ko tudahinga tukihaza, inka zikabona ubwatsi butoshye ndetse tugasagurira n’isoko!".

Nyirantibimenya Clotilde nawe utuye mu Murenge wa Mutete avuga ko hari n’abaturage batari bamenya ikoreshwa rya nkunganire mu mirima. Ibi bituma batarangura neza imbuto ikwiye, no kubona ifumbire bikabagora kuko batari basobanurirwa byimbitse gahunda ya Leta iborohereza mu buhinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yijeje abaturage kubakurikiranira ahari imbogamizi mu by’ubuhinzi, ndetse abatari biyandikisha muri nkunganire bakaganirizwa n’inzego zibishinzwe.

Ati "Twiteguye kubafasha mu mbogamizi zose mufite kuko ni cyo tubereyeho. Ubundi uzi ubwenge asarura mu gihe cy’izuba ‘Icyi’ kuko aba yarifashije gahunda yo kuhira imyaka, ariko uw’umunebwe aryamira mu gihe cy’isarura bigateza igihombo.”

“Nimufate amasuka mubyuke natwe turabazanira ababegereza imbuto n’ifumbire ku giciro cyo hasi ku buryo muzahinga mukeza kandi mukishimira umusaruro mwagezeho".

Bamwe mu batuye mu Karere ka Gicumbi bavuga ko umusaruro wagabanutse cyane kubera izuba ryavuye ari ryinshi bikazamura ibiciro ku isoko, dore ko Ikilo cy’ibirayi kigihagaze kuri 600 Frw, ibijumba bikaba 500 Frw, ibitoki bikaba kuri 250 Frw.

Abadasobanukiwe nkunganire ya Leta, basobanuriwe kandi banasabwa kwiyandikisha
Abaturage bagaragaje ko ifumbire n'imbuto bibonekeye igihe byakongera umusaruro
Abatuye mu Karere ka Gicumbi bemerewe imbuto n'ifumbire ku gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .