Iki ni igikorwa cyabereye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi havuyemo Umurenge wa Byumba. Icyakora hari imirenge imaze imyaka ibiri itaragerwamo n’amashanyarazi.
Uwitwa Ndamage Phocas avuga ko hari imyobo yamaze gusibwa n’itaka kubera igihe imaze icukuwe. Ati “Hashakwa ababikurikirana tugafashwa kubona amashanyarazi kuko amaso yaheze mu kirere.”
Undi yagize ati "Mu Murenge wa Rukomo hari utugari bacukuye imyobo ariko imyaka imaze kuba ibiri ibyobo byamaze gusibangana. Turifuza kubona ubufasha bw’ubuyobozi."
Umuyobozi wa REG, Ishami rya Gicumbi, Ngendahayo Chrisologue, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko hari ibyakozwe, nubwo yemera ko hakiri byinshi bikwiriye gukorwa kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa mu buryo bwuzuye.
Ati" Icyo kibazo cy’imyoboro yasibamye kirazwi. Impamvu yabayeho ni ubushobozi bwo gukwirakwiza amashanyarazi kuko hari imirenge yamaze kuyagezwamo, n’igikorwa cyari kiri gukurikiranwa n’umushinga RUEAP biza guhagarara kubera ubushobozi, gusa harateganywa undi mushinga mushya abaturage bashonje bahishiwe."
Abaturage 69% batuye Akarere ka Gicumbi nibo bagerwaho n’amashanyarazi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!