Hari mu kiganiro yagejeje ku bikorera bo mu Karere ka Rubavu ubwo bari mu rugendoshuri mu turere twa Kayonza na Nyagatare. Cyabereye mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Gatanu.
Gen. Kabarebe yavuze ko kugira ngo ingabo zahoze ari iza RPA zibashe gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu, byaturutse ku kwiyubaka n’ibiterezo bya Gen Maj Paul Kagame nubwo hari abagerageje kumuca intege.
Gen Maj Paul Kagame yatangiye kuyobora urugamba nyuma y’igihe gito ingabo zimaze gutakaza abari baruyoboye barimo Fred Rwigema. Yinjiriye i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare y’ubu.
Icyo gihe abasirikare benshi bari bamaze kwicwa abandi barakomeretse bitesha umutwe abasigaye ku buryo yabisomaga mu maso y’uwo barebanaga wese.
Nubwo byari bimeze bityo, Gen Maj Paul Kagame ntiyigeze acika intege kuko ubusanzwe atemera gutsindwa.
Gen Kabarebe ati “Ikintu cyo gutsindwa ntabwo ari ururimi rwe, ntibiri mu magambo akoresha.Nta n’ubwo abyemera uko waba umeze kose. Aza mu 1990 i Kagitumba yahingukiye ku barwayi [inkomere] bageze kuri 250, ku irimbi ritarimo hasi y’abantu 150. Abantu bangana gutyo mu cyumweru cya kabiri ni ukuvuga ko mu byumweru bibiri uba watakaje. N’abasirikare yabonye n’amaso ye, akabona ko bose bataye umutwe. Hari uwo yabajije ngo ‘nagufasha iki ‘aramusubiza ngo ‘Afande, umfashije wampa agasigara (isegereti).”
Yavuze ko ikintu Gen Maj Paul Kagame yihutiye gukora ari ukuremesha inama abaza abasirikare aho ibintu bipfira, abasirikare bakuru bamubwira ko umwanzi akomeye.
Ati “Yakoresheje inama arababwira ati ’dore abasirikare uko basa, inkomere uko zingana, abapfuye,...’baramubwira bati ‘umwanzi arakomeye. Iyo abasirikare bakuru bakubwiye ngo umwanzi arakomeye ni nko kukubwira ngo intambara yananiranye muri make. Nari mpari, yababwiye ati ‘umwanzi ntabwo akomeye, uyu mwanzi ntashobora gukomera na gato.”
“Icya mbere ntafite impamvu arwanira, mwebwe impamvu murwanira irakomeye kurusha ibikoresho yaba afite. Icya kabiri imiranire yanyu ni mibi. N’ubu umubabjije yakubwira ko nta mwanzi ukomeye kandi abanzi bamaze kuba benshi cyane baturuka mu nzego zose. Ni ukuvuga ko we ku bwe kumubwira ngo iki kintu kirakomeye nticyashoboka ntabwo yabikwemerera.”
“Natwe ubwacu hari amakosa twakoraga”
Gen. Kabarebe yavuze ko kuba bari barajyanye ingabo zose zikinjirira ahantu hamwe, i Kagitumba, ahantu h’imirambi indege z’umwanzi zibarasa mu buryo bworoshye biri mu byo Gen Maj Paul Kagame yabanenze.
Ikindi ni uko ngo batangiranye urugamba kwiyemera kwinshi bitewe n’uko bari bavuye mu gisirikare cyari kimaze gutsinda urugamba [Uganda] bakaba bari baranarwanye izindi ntambara nyinshi muri icyo gihugu.
Ibyo ngo byatumaga nta wutinya amasasu ariko ngo ni cyo bari bafite cyonyine nyamara ngo ntibyari bihagije kuko bari bakeneye no gukoresha ubwenge.
Kagituma kuyifata byaroroshye kuko abasirikare ba FAR bari ku mupaka bakina amakarita, banywa byeri, baratungurwa bakubitwa byoroshye.
Nyuma ngo imico itari imeze neza y’abasirikare ba RPA yatumye birara bidatinze FAR iterwa ingabo mu bitugu n’ingabo z’Abafaransa zari zivuye muri Centrafrique n’iz’Abazayirwa zibambura agace bari bafashe.
Ati “Abasirikare bacu bageze i Nyagatare bajya mu mayoga, aba leta twarasiye i Gabiro na Nyagatare, nta wahagaze baruhukiye mu Kigo cya Kanombe n’iyo dufata imodoka tuba twarabasanze i Kanombe kuko hagati nta wundi musirikare wari uhari.”
"Abasirikare b’Abafaransa bari i Bangui muri Centrafrique nibo baje badukura mu gace twari twafashe bategeka na Mobuto kuzana abasirikare be, baherekeza ingabo za FAR basanga turi mu mayoga ntacyo dukora.”
Umusirikare w’Umufaransa yatanze inkoni y’umwe mu bari bayoboye urugamba
Gen. Kabarebe yavuze ko ingabo z’Abafaransa zafashije FAR haba mu kuyobora urugamba ndetse no kururwana bigaragazwa n’uko hari umujenerali wari muri izo ngabo uherutse gutanga inkoni batesheje umwe mu basirikare bakuru ba RPA.
Ati “Mu kwezi gushize hari umufaransa w’umujenerali uherutse kohereza inkoni nk’iy’abashumba yabitse mu myaka 28 agira ati twaketse ko ari iya Perezida wanyu. Twabarasiye mu Akagera aducikaho gatoya dusigarana inkoni.”
Yakomeje agira ati “Tugiye gukurikirana, tuganira n’abari babizi byose dusanga nta na rimwe Maj Gen Paul Kagame yigeze yitwaza inkoni, nta nubwo yagiye mu Akagera ahitwa Rwata. Dukeka ko inkoni yari iy’umwe muri ba komanda, dutekereza Bitamazire.”
“Ubu turayifite ntwabwo tuzi aho tuzayishyira, sinzi ubwoko bwayo. Za mbaraga twakoreshaga zitarimo ubuhanga, ngo twumve ko intambara twarwanaga hariya zitandukanye.”
Shema Narcisse ukora ubucuruzi n’ubwikorezi mpuzamahanga, yavuze ko babashije kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse banabona ahari amahirwe y’ishoramari ku mupaka wa Kagitumba.
Ati “Uru rugendo rwatumye abenshi bamenya by’umwihariko amateka igihugu cyacu cyaciyemo, uko byagenze ngo tube tumeze gutya ndetse twanabonye n’umupaka wa Kagitumba udashyushye cyane. Nk’abacuruzi twabibonye vuba aha turaza kureba uko hari cyo twahakorera’’.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, Niyonsaba Mabete Dieudonne,yavuze ko babashije kumenya byimbitse ahaturutse umutekano utuma bakora ubucuruzi batekanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!