RBA yagabiye uru rugo inka ku wa 2 Ukuboza 2025, ubwo yarusuraga. Yanahaye imiryango itishoboye ubwisungane mu kwivuza (mutuelle santé), iha abanyeshuri ibikoresho bibafasha kwiga.
Biteganyijwe ko muri litiro 60 z'amata izi nka zikamwa ku munsi, 40 zizajya zifashishwa mu kugaburira abana, izisigaye zigurishwe kugira ngo haboneke amafaranga yo guhemba abita ku bana muri uru rugo, andi yifashishwe mu bikorwa byarwo.
Umuyobozi Mukuru wa RBA, Tony Francis Ntore, yashimiye abashinze uru rugo mbonezamikurire n’amabanki yatanze umusanzu kugira ngo iki gikorwa gishoboke.
Yagize ati "Twe abagize ishyirahamwe ry’amabanki twishimiye cyane kuba turi hano uyu munsi muri iki gikorwa kigamije guteza imbere imibereho myiza y’abana. Ndashimira abashinze iri rerero, abarezi, ndetse n’amabanki dukorana umunsi ku wundi kugira ngo ibi byose bigerweho.”
Ntore yashimangiye ko iri shyirahamwe rizakomeza gufasha imiryango itishoboye, cyane cyane mu bikorwa bifasha abana gukura neza.
Ati "Abana bacu ni bo Rwanda rw’ejo, kandi ni inshingano zacu kubaha ibibafasha gukura neza. RBA izakomeza kuba umufatanyabikorwa wanyu mu guteza imbere uyu muryango.“
Nyuma y’iki gikorwa, abanyamuryango ba RBA, abafatanyabikorwa n’abaturage, bifatanyije mu muganda wakorewe ahari kubakwa ikiraro cy’izi nka.
















Ibitekerezo 0