Ikigo cya Galito’s, kimenyerewe mu gutegura amafunguro ategurwa mu gihe gito azwi nka ‘Fast Food’ by’umwihariko inkoko zokeje, cyatangije ibikorwa byacyo mu Rwanda ku wa 9 Ugushyingo 2026, aho cyafunguye restaurant iherereye i Remera imbere ya Stade Amahoro.
Galito’s yinjiye ku isoko ry’u Rwanda binyuze mu bufatanye iheruka kugirana na Galo Rwanda, Ikigo gifite ubunararibonye mu bijyanye no gucunga amahoteli, restaurant ndetse n’ibindi.
Galito’s yashinzwe mu 1996 na Louis Germishuys, mu Mujyi wa Nelspruit wo muri Afurika y’Epfo. Mu myaka 30 imaze ikora, yagiye yagura ibikorwa byayo mu bihugu bitandukanye, ubu ikaba ifite restaurants zirenga 245 mu bihugu 13.
Iki kigo kizwi cyane mu gutegura inkoko zokejwe ku muriro, zishyirwamo ibirungo byihariye birimo peri-peri. Gicuruza kandi amafunguro arimo ibirayi bikaranze, umuceri, burger n’andi.
U Rwanda rwiyongereye ku bihugu bya Afurika Galito’s ikoreramo birimo Afurika y’Epfo, Kenya, Zambia, Malawi, Mozambique, Lesotho, Eswatini, Namibia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Somalia, Canada Bangladesh na Fiji.
Iki kigo kinateganya gukomeza kwagura ibikorwa byacyo muri Afurika, aho Tanzania iri mu masoko ateganyijwe gukurikiraho.






Ibitekerezo 0