00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gakenke: Abaturage biyemeje kwivugururira ibiro by’umurenge

Yanditswe na
Kuya 18 December 2024 saa 12:53
Yasuwe :

Abatuye mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke bari kuvugurura ibiro by’umurenge kugira ngo bijyanye n’iterambere u Rwanda rugezeho, hananozwe serivisi zitangirwamo.

Aba baturage basobanuriye RBA ko bagize iki gitekerezo nyuma y’aho bigaragaye ko inyubako ibi biro bikoreramo ari nto ugereranyije na serivisi zitangirwamo, babwira ubuyobozi ko biyemeje kuyivugurura.

Inyubako ibi biro bikoreramo isanzwe ifite ibyumba bitatu n’icyumba mberabyombi cyakira abantu 80. Bari kuyagura kugira ngo igire ibyumba birindwi n’icyumba mberabyombi cyakira abantu 200.

Umukozi muri uyu murenge ushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Sengabo Jean de la Paix, yatangaje ko buri muturage mu bushobozi bwe, yemeye kwitanga kugira ngo ibi biro bivugururwe.

Ubuyobozi bw’umurenge na bwo bwashyizeho umusanzu wa miliyoni 2 Frw, ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke na bwo bushyiraho miliyoni 3 Frw.

Imirimo yo kuvugurura iyi nyubako igeze kuri 60%. Hamaze gukoreshwa miliyoni 27 Frw.

Abaturage bashaka ko ibiro by'umurenge wa Gashenyi bigira ibyumba birindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .