Uru rugendo ruteganyijwe gutangira mu Ugushyingo 2026, rukazibanda ku kumenyekanisha iki gitabo cyasohotse bwa mbere mu Gifaransa mu 2024, nyuma kigahindurwa mu Cyongereza na Sarah Ardizzone, kikagera ku isoko ku wa 25 Kanama 2026.

Nk’uko gahunda yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Gaël Faye ibigaragaza, azasura imijyi itandukanye, irimo Washington DC, New York, Atlanta na Charleston, aho azahurira n’abakunzi b’ubuvanganzo n’abanyeshuri.

Ku wa 2 Ugushyingo 2026, azatangirira uru rugendo muri Georgetown University i Washington DC, aho azaganira n’abanyeshuri n’abakunzi b’ubuvanganzo.

Ku wa 3 Ugushyingo, azitabira ikiganiro kizabera muri Politics & Prose, na cyo kiri muri uwo mujyi.

Ku wa 4 Ugushyingo, azakomereza i New York, aho azagirana ikiganiro n’umwanditsi akaba n’umunyamakuru Peter Godwin muri Villa Albertine.

Bukeye bwaho, azitabira ikiganiro muri Columbia University, kizaherekezwa no gusoma ibice by’igitabo ‘Jacaranda’ mu Gifaransa no mu Cyongereza.

Ku wa 7 Ugushyingo, Gaël Faye azerekeza i Atlanta, aho azitabira igikorwa kizabera muri SCADshow, kirimo kwerekana filime ‘Small Country’, yakozwe hashingiwe ku gitabo cye cya mbere ‘Petit Pays’.

Azasoza uru rugendo ku wa 10 Ugushyingo 2026, yitabira iserukiramuco ry’ubuvanganzo rya Charleston Literary Festival, muri Leta ya Carolina y’Epfo.

‘Jacaranda’, igitabo kigaruka ku mateka y’u Rwanda

Igitabo ‘Jacaranda’ cyasohotse bwa mbere ku wa 14 Kanama 2024, kikaba kivuga inkuru y’umwana witwa Milan, wari utuye i Versailles mu Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Milan yakurikiraga amakuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri televiziyo, ariko ntasobanukirwe neza ibyaberaga mu Rwanda, igihugu nyina akomokamo.

Nyina w’Umunyarwandakazi yari amaze imyaka irenga 20 ataramubwira amateka ye bwite n’ay’igihugu akomokamo.

Uko Milan yakomezaga kumva amakuru ajyanye na Jenoside, ni ko yarushagaho kwibaza ku nkomoko ye, agatangira gushaka kumenya amateka y’umuryango we.

Iki gitabo kigaragaza uburyo amateka akomeye agira ingaruka ku miryango no ku bayikomokaho, ndetse n’uburyo abakiri bato bashobora gukura bagerageza gusobanukirwa ibihe byanyuzemo ababyeyi babo.

‘Jacaranda’ ni igitabo cya kabiri Gaël Faye yasohoye, nyuma ya ‘Petit Pays’ cyagiye hanze muri Kanama 2016.

‘Petit Pays’ kivuga inkuru ya Gabriel, umwana ukomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda n’uw’Umufaransa, wakuriye mu Burundi mbere yo kujya gutura mu Bufaransa.

Iki gitabo cya mbere cyatumye Gaël Faye arushaho kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga rw’ubuvanganzo, kubera uburyo yagaragajemo amateka akomeye binyuze mu nkuru y’ubuzima bw’umwana.

Gaël Faye agiye kuzenguruka Amerika mu bitaramo byo kumurika igitabo cye ‘Jacaranda’