Ibi byatangajwe na Bertrand Bisimwa, Visi Perezida wa FRN, nyuma y’ibiganiro abayobozi b’uyu mutwe bagiranye n’Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, byabereye i Goma ku wa 3 Ugushyingo 2026.
Joseph Kabila uyobora FRN yari kumwe na Bisimwa na Corneille Nangaa, mu gihe Swan yari ayoboye itsinda rya MONUSCO ryari i Goma muri ibi biganiro byibanze ku mutekano, kurengera abasivile, ibikorwa by’ubutabazi no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Bisimwa yavuze ko kimwe mu bibazo FRN yagejeje kuri MONUSCO ari impungenge zayo ku mugambi ubutegetsi bwa RDC bufite wo guhindura Itegeko Nshinga, hagamijwe kongerera Tshisekedi manda.
Ati “Guhindura Itegeko Nshinga bishobora gusenya gahunda y’amahoro kubera ko Itegeko Nshinga ari ryo ibiganiro byose bya Doha bishingiyeho. Mu gihe uwo musingi waba ukuweho, ibintu byose birasenyuka.”
Bisimwa yakomeje avuga ko basabye Umuyobozi wa MONUSCO kugeza kuri Tshisekedi impungenge zabo.
Ati “Twabasabye kubwira Tshisekedi ko uwo mukino we wo guhindura Itegeko Nshinga awureka kubera ko wabyara ibindi bintu bibi.”
FRN ivuga ko inyandiko zirimo itangazo ry’amahame rya Doha ndetse n’izindi gahunda zashyizweho mu gushyira mu bikorwa ibyo impande zombi zumvikanye, zishingiye ku murongo w’amategeko igihugu gisanzwe kigenderaho.
Ibiganiro bya Doha birengeje umwaka
Ibiganiro bya Doha hagati ya Guverinoma ya RDC n’iyari AFC/M23 byageze ku ntambwe ikomeye ku wa 19 Nyakanga 2025, ubwo impande zombi zasinyaga itangazo ry’amahame ngenderwaho, ryari rigamije gushyiraho umusingi w’ibiganiro biganisha ku mahoro arambye muri RDC.
Mu mezi yakurikiyeho, impande zombi zakomeje kumvikana ku ngingo zitandukanye.
Muri Nzeri 2025, hashyizweho uburyo bwo kurekura abantu bafatwa nk’imfungwa z’intambara, Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge, ICRC, ihabwa inshingano zo kuba umuhuza wigenga muri iki gikorwa.
Ku wa 14 Ukwakira 2025, Kinshasa na AFC/M23 byagiranye amasezerano agenga uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, bugamije gukurikirana no kugenzura amakuru y’ibyo impande zombi zishinjanya.
Intambwe ikomeye kurushaho yatewe ku wa 15 Ugushyingo 2025, ubwo hasinywaga inyandiko iganisha ku masezerano ya burundu, yabaye umusingi w’ibindi byiciro by’ibiganiro.
Iyo gahunda yashyize imbere gahunda yo guhagarika intambara guhera mu mizi yayo, kurengera abasivile, uburenganzira bwa muntu, gutaha kw’impunzi n’abavuye mu byabo, ubwiyunge n’ubumwe bw’Abanye-Congo.
Yanateganyije ko impande zombi zizakomeza kuganira ku ngingo zirimo gusubiza ubuyobozi bwa Leta mu bice bibamo intambara, imiyoborere ihuriweho, ibibazo by’ubwenegihugu no kuzahura ubukungu bw’igihugu.
Mu biganiro byakurikiyeho byabereye mu Busuwisi muri Mata 2026, impande zombi zanumvikanye ko mu bikorwa bijyanye n’ubutabazi no kurengera abaturage, zizashingira ku mahame shingiro y’Itegeko Nshinga rya RDC, hamwe n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu n’abaturage mu gihe cy’intambara.
Ni imwe mu ngingo FRN iheraho ivuga ko guhindura Itegeko Nshinga bishobora kugira ingaruka ku musingi ibiganiro byubakiyeho.
Impaka ku Itegeko Nshinga
Ku wa 1 Ugushyingo 2026, Sena ya RDC yemeje umushinga w’itegeko rya kamarampaka, riharurira inzira amatora ya kamarampaka.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko iyo nzira ishobora kuzakoreshwa mu guhindura ingingo zibuza Tshisekedi kuguma ku butegetsi nyuma ya manda ebyiri.
Ubutegetsi bwe burabihakana, bukavuga ko gahunda ya kamarampaka itagomba guhuzwa n’ahazaza ha politiki ha Tshisekedi, ahubwo ko ari uburyo bwo guha abaturage ububasha bwo kugira ijambo ku bibazo bikomeye by’igihugu.
FRN yo ivuga ko ikibazo kitareba gusa manda ya Perezida cyangwa politiki y’imbere mu gihugu, ahubwo ko gishobora no kugira ingaruka ku masezerano y’amahoro.
Impande zombi zakomeje kugaragaza ko gahunda ya Doha ari yo nzira zifuza gukoresha mu gushaka igisubizo cya politiki ku ntambara.
No muri Kanama 2026, Guverinoma ya RDC na AFC/M23 bongeye kwemeza ko bagikomeje kubahiriza gahunda ya Doha, binashyiraho gahunda y’intambwe zikurikirana zo gukomeza ibiganiro no gushyira mu bikorwa ibyamaze kumvikanwaho.
Ni muri urwo rwego FRN ivuga ko impinduka zikomeye mu mategeko shingiro y’igihugu mu gihe iyo nzira itararangira zishobora kongera ikindi kibazo ku biganiro bisanzwe bigoye.






Ibitekerezo 0