Ibigereranyo byavuye mu nyandiko z’ubuvuzi bigaragaza ko abantu biyongeraho amagarama 454 (454g) mu gihe cy’ibiruhuko kuva mu Ugushyingo tariki ya 15 kugeza mu ntangiriro z’umwaka mushya, nk’uko byatangajwe na Dr. Susan Spratt, Umwarimu mu Ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya Duke.

Gusa ngo uyu mubare ni igenekereza kubera ko ibipimo hari ubwo bidafatwa kuri aya matariki nk’uko byagenwe.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibyo kurya bikungahaye ku binure, isukari, n’amavuta benshi kakunze kurya mu minsi mikuru ari byo bikunze kuba intandaro ya mbere yo kwiyongera kw’ibilo. Ikindi gitera ibi, ni ukuba abantu barya ariko badakoresha ibyo bariye bitewe n’uko akazi kenshi kaba karahagaze, abantu bari mu biruhuko. Ibi bituma isukari itabasha gukoreshwa n’umubiri bityo igatera umubyibuho.

Amanda Beaver, Inzobere mu bijyanye n’Imirire myiza, avuga ko ubushakashatsi bumwe bugaragaza inyongera y’amagarama 454 nyamara ubundi bukerekana hagati y’amagarama 363 kugeza kuri 907. Ati “bigenda bitandukana gake”.

Gusa ukuri ni uko iyo abantu bavuga kuri ibi bakabya cyane. Iyo babivuga uba wagira ngo ni nk’ibilo bitanu byiyongera ku bisanzwe by’umuntu, nyamara n’ikilo kimwe ntikigeramo.

Beaver ati “Abantu benshi bakunda kuvuga ko ibilo byabo byiyongera mu bihe by’ibiruko, nyamara ntibiba bikabije nk’uko babitinya”.

Yakomeje avuga ko iri hinduka ry’ibilo riboneka mu bantu bakuru gusa, naho mu bana bato cyangwa abanyeshuri biga ayisumbuye ntibihinduke.

Mu by’ukuri igiteye impungenge kurenza kwiyongera kw’ibilo, ni imvugo mbi ijora imirire y’abandi muri ibi bihe by’umwaka nk’aho usanga hari abavuga ko kwiyitaho no kurya neza byaguteza ibibazo.

Abantu bahangayikishwa no kwiyongera kw’ibilo, nyamara ntibibuke ko no kutarya neza bishobora gushyira ubuzima mu kaga.

Amanda Beaver asoza avuga ko ibitekerezo bishingiye ku kuzamuka kw’ibilo mu gihe cy’ibiruhuko, cyane cyane mu bantu badashaka kubyibuha, bituma hari abatinya kurya ibiryo bimwe na bimwe, ibintu bishobora kubaviramo izindi ngorane.

Ibijyanye no kwiyongera kw'ibilo si ihame ridakuko kuko bishobora gutandukana bitewe n'umuco w'ahantu ndetse n'imiterere yaho bigendanye n'uko bizihiza ibihe bisoza umwaka n'ibibinjiza mu mushya.

Mu bihe by'iminsi mikuru, ibilo bya benshi biriyongera
Mu bihe by'iminsi mikuru, ibilo bya benshi biriyongera