Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘Grace Note Podcast’ gitambuka ku muyoboro wa YouTube wa Holy Room, aho yasobanuye ibihe bikomeye yanyuzemo n’uko byaje kumuganisha ku gakiza.
Kwizera Emelyne ni umwe mu bakobwa bamenyekaniye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Yatangiye kuvugwa cyane mu 2024, ubwo yifotozanyaga n’umuhanzi The Ben, amafoto yabo agahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yagaragaye amukurura ishanga, ari na ho yakuye izina ‘Ishanga’.
Mu ntangiriro za 2025, yongeye kuba ingingo y’ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko amashusho ye y’urukozasoni agiye hanze, agahererekanywa na benshi. Byaje kumuviramo gutabwa muri yombi ari kumwe na bagenzi be.
Ku wa 20 Mutarama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi abantu icyenda barimo Kwizera Emelyne, bakekwaho kugira uruhare mu gufata no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.
RIB yagaragaje ko aba bantu bari bahuriye mu itsinda ryo kuri WhatsApp ryiswe ‘Rich Gang’, bifashishaga mu gukwirakwiza ayo mashusho. Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni no gukorera ibiterasoni mu ruhame.
Ku wa 29 Mutarama 2025, RIB yatangaje ko abantu batanu barimo Kwizera Emelyne boherejwe mu Kigo Ngororamuco cya Huye, mu gihe abandi batatu bashyikirijwe ubutabera bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.
Nyuma y’ibi bihe bikomeye, Kwizera yatangiye urugendo rushya rwo guhindura imibereho ye, rwaje no kumugeza ku kubatizwa mu mazi menshi ku wa 8 Ugushyingo 2025.
Uko yatangiye urugendo rwo kwakira agakiza
Kwizera yavuze ko nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye byatumye yumva asigaye wenyine, yafashe umwanzuro wo kujya gusengera mu rusengero rwari hafi y’aho atuye.
Yavuze ko akihagera yatangiye kurira, amarira akomeza gushoka kugeza amateraniro arangiye, kuko inyigisho zatangwaga n’indirimbo zaririmbwaga byamukoraga ku mutima, bikamwibutsa imibereho ye.
Ati “Nkinjira mu rusengero nabonye ari Isi ebyiri zitandukanye kuko numvaga baririmba cyangwa bigisha nkumva ni njyewe bari kuvuga. Ikintu cyatumaga ndira ni ibyaha byanjye n’urukundo rwa Kristu baririmbaga.”
Kwizera yavuze ko mu rugendo rwe rwo kwakira agakiza yahuye n’umusore wamubwirije ubutumwa bwiza, akanamuganiriza ku mateka akomeye na we yari yaranyuzemo.
Nyuma yaho bajyanye gusengera i Gahini, aho Kwizera avuga ko yagiranye isezerano n’Imana ryo kutazongera gusubira mu buzima yahozemo.
Ati “Narapfukamye mbwira Imana nti aho mvuye ndahazi, ariko muri aka kanya ngiranye isezerano nawe; umfate unkomeze ntundekure, nanjye icyo nkusezeranyije nzakugumaho.”
Nyuma y’iryo sengesho, Kwizera yavuze ko yatangiye kubona ko hari byinshi akwiye guhindura mu mibereho ye. Yafashe umwanzuro wo kwikuraho imwe mu mirimbo yakoreshaga, irimo amaherena yo ku mazuru na gurumete, ndetse areka no kunywa itabi.
Yasobanuye ko gusoma inkuru yo muri Bibiliya ivuga uburyo Yesu yahuye n’umugore w’Umusamariya ku iriba, byamuhaye imbaraga zo gusaba Imana kumufasha kureka ubusambanyi, inzoga n’itabi.
Kimwe mu byemezo bikomeye Kwizera yafashe mu rugendo rwe rwo kwakira agakiza, ni uguca ukubiri n’inshuti ze za kera, nubwo zari zaramubaye hafi mu bihe bikomeye yanyuzemo.
Yagereranyije iki cyemezo n’inkuru yo muri Bibiliya y’uburyo Aburahamu yemeye gutamba umuhungu we Isaka, agaragaza ukwizera yari afitiye Imana.
Ati “Naretse izo nshuti ngira igihe cyo kubaho ndi njyenyine, ariko umunsi Imana yampaye izindi yampaye inshuti nziza.”
Kwizera yashishikarije urubyiruko rwakiriye agakiza kutagira isoni zo kuvuga Kristu no gutanga ubuhamya bw’aho Imana yarukuye.
Yarusabye kandi kwirinda ingeso mbi, arwibutsa ko uko amateka y’umuntu yaba ameze kose, Imana ishobora kumubabarira no kumukoresha imirimo ikomeye, nk’uko byagenze ku Ntumwa Pawulo.

Nyuma yo 'kuva mu byaha', Emelyne yemeye kubatizwa mu mazi menshi





Ibitekerezo 0