Ubushinjacyaha burega Dr. Sugira Léonce, wahoze ari umuganga ukorera mu Bitaro Bivura Indwara zo mu Mutwe bya CARAES Ndera, gusambanya umukobwa w’imyaka 19 wari usanzwe arwaye igicuri, ndetse akamutera inda.

Iki kirego cyatanzwe nyuma y’uko umubyeyi w’uyu mukobwa atanze ikirego ku wa 7 Gicurasi 2021, avuga ko umukobwa we yamusobanuriye ko kuva mu 2019, ubwo Dr. Sugira yatangiraga kumukurikirana, yakomeje kujya amusaba ko baryamana.

Uyu mubyeyi yavuze ko umukobwa we yakomeje kwangira Dr. Sugira kugeza ku wa 29 Werurwe 2021, ubwo yamuhaga lift amubeshya ko amujyana, nyuma yo kuva kwivuza, akamujyana muri lodge iherereye i Remera, aho yamusambanyirije atabyumvikanyeho, amwizeza ko ikizamubaho cyose azacyirengera.

Mu kirego cye, uyu mubyeyi yagaragaje ko umukobwa yaje gusanga Dr. Sugira yaramuteye inda. Icyakora, ubwo yajyaga kwa muganga, inda yaje gukurwamo. Nyuma yaho, ngo yakomeje guhamagara Dr. Sugira ariko ntiyitaba telefoni ze.

Yakomeje avuga ko Dr. Sugira amaze kumenya ko ibyabaye byamenyekanye, atongeye gusubira i Ndera aho yakoreraga. Ubugenzacyaha na bwo bwamuhamagaje ntiyitaba, hatangwa impapuro zo kumuta muri yombi ariko ntiyaboneka. Ibyo byatumye Ubushinjacyaha bumukurikirana nk’uwatorotse ubutabera.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Dr. Sugira nk’uwatorotse ubutabera, nyuma rumugira umwere.

Ubushinjacyaha bwaje kujurira, Ku wa 5 Nzeri 2025 Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeza ko yakoze icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 16 n’ihazabu ya miliyoni 2Frw.

Ku wa 23 Ukwakira 2025, Dr. Sugira yafatiwe ku mupaka wa Gatuna ubwo yashakaga kwerekeza muri Uganda. Nkuko amategeko abigena, uwaburanye adahari yaratorotse ubutabera iyo afashwe hatangirwa inzira zose z’urubanza ari nayo mpamvu yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha, butangira kumukoraho iperereza bundi bushya.

Ku wa 8 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, ruhamya Dr. Sugira icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Icyo gihe rwamuhanishije igifungo cy’imyaka itatu n’igice n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw. Rwanamutegetse guha uwahohotewe indishyi za miliyoni 5 Frw, atazishyura urubanza rukimara kuba ndakuka zigakurwa mu mutungo we ku ngufu za Leta.

Rwanategetse kandi ko Dr. Sugira yishyura amafaranga ibihumbi 20 Frw y’amagarama y’urubanza.

Nyuma yo gucibwa urwo rubanza, Dr. Sugira yahise ajuririra Urukiko Rukuru rwa Kigali. Icyakora, ubujurire bwe bwahuriranye n’ubw’Ubushinjacyaha ndetse n’ubw’uregera indishyi.

Mu rubanza rw’Ubujurire rwabaye ku wa 16 Ugushyingo 2026, Dr. Sugira yavuze ko yahisemo kujurira kuko we asanga nta cyaha yakoze kuko n’umukobwa umurega baryamanye babyumvikanyeho. 

Yanagaragarije Urukiko impapuro zigaragaza ko igihe baryamanaga uwo mukobwa yari ameze neza mu mutwe, ikindi yagaragaje ni uko igihe uwo mukobwa yajyaga kwivuza we yimenyerezaga umwuga mu bitaro bityo ko atari we wamwitagaho.

Icyakora iki umucamanza yabaye nk’utacyumva neza yibutsa uyu musore ko nubwo yimenyerezaga umwuga yafashaga abaganga bitaga ku barwayi bityo ko uwari waje kwivuza ari mu bamwitagaho.

Dr. Sugira, wari usanzwe afite umugore ariko batabanye neza, ntiyahakanye ko yaryamanye n’uyu mukobwa. Icyakora, yahakanye ko yaba yaramusambanyije ku gahato cyangwa yaramufatiranye mu ntege nke, ahubwo avuga ko baryamanye babyumvikanyeho.

Me Munyentwari Maurice, wunganira Dr. Sugira mu mategeko, yavuze ko uwo yunganira atahakana ko yaryamanye n’uyu mukobwa, ariko ko babikoze babyumvikanyeho. 

Bityo, asanga nta cyaha akwiye kuryozwa mu buryo bw’amategeko, kuko bafite n’impapuro zigaragaza ko igihe baryamanaga uwo mukobwa yari ameze neza mu mutwe, akaba yari yarakize.

Uyu munyamategeko yagaragaje ko ibyabaye ari uko umukiriya we yaryamanye n’umukobwa wari umukiriya w’ibitaro yakoragamo, bityo ko ibyo aramutse anabiryojwe icyo yaba yarakoze cyakurikiranwa nk’ukurenga ku mabwiriza agenga umwuga w’ubuvuzi, aho kumukurikirana mu nkiko.

Dr. Sugira n’umwunganira mu mategeko bombi bashimangiye ko nta cyaha yakoze bityo ko nta n’ikintu na kimwe akwiye kuryozwa. Mu mvugo bahuriyeho, bagize bati: “Nta cyaha, nta gihano!”

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwavuze ko butanyuzwe n’igihano Dr. Sugira yari yarahawe, busaba Urukiko kumuhanisha igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Ni mu gihe umunyamategeko uhagarariye uwahohotewe na we yagaragarije Urukiko ko atanyuzwe n’indishyi za miliyoni 5 Frw zari zategetswe, asaba ko Dr. Sugira yazamurirwa indishyi akazishyura miliyoni 10 Frw, akongeraho miliyoni imwe y’igihembo cy’umunyamategeko n’ibihumbi 40 Frw y’amagarama y’urubanza.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwanzuye ko ruzasoma urubanza ku wa 15 Ukuboza 2026.

Dr. Sugira ukurikiranyweho gusambanya umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe yavuraga, yasabiwe gufungwa imyaka 15