{Umunyarwanda uyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), Dr. Donald Kaberuka, yongeye gushyirwa ku rutonde rw’abakomeye n’abavuga rikijyana muri Afurika.}
Igikorwa ngarukamwaka cy'ikinyamakuru gikorera mu Bwongereza cyitwa “New African”, cyashyize hagaragara amazina 23 y'abafite ijambo rikomeye muri Afrika, nubwo kitatondetse ngo uyu ni uwa mbere uyu ni uwa kangahe ariko Dr Kaberuka agaragaramo.

Iki kinyamakuru kivuga ko izina Dr. Kaberuka riri mu mazina atabura mu bantu bakomeye kuri uyu mugabane wa Afurika.
Uyu mugabo umaze imyaka icumi ku buyobozi bwa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD), afatwa nk’uwabashije kugeza Afurika ku iterambere rirambye.
Dr Kaberuka ushimwa muri Afurika, yayoboye Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda, ayivamo atorerwa kuyobora BAD. Ayoboye iyi banki manda ebyiri kuva mu mwaka wa 2005, iya nyuma azayisoza umwaka utaha.(Soma: Imyaka ibaye 9 Dr Kaberuka ayoboye banki ihetse ahazaza ha Afurika)
Muri uyu mwaka yakunze no kugaragara mu binyamakuru byinshi avugwa mu bantu bakomeye ku isi no ku mugabane wa Afurika. Forbes Magazine iherutse kumushyira ku rutonde rw’abakomeye bagomba gutorwamo umuntu wagize uruhare rugaragara mu kuzamura umugabane wa Afurika muri 2014.
Abandi bavugwa na New African
Muri abo bantu bavugwa n’iki kinamakuru kuba bafite ijambo rikomeye muri Afurika, hazamo na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Perezida Kenyatta avugwaho gukomera, kuko ngo yakoresheje amayeri yatumye Afurika yose irwanya Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), rumukurikiranyeho uruhare mu mvururu n’ubwicanyi byakurikiye amatora ya 2007-2008.
Perezida Museveni we aza avugwa ko afite ubudahangarwa bushingiye ku guhinyuza imyanzuro ya ICC, kandi ngo anatanga ubufasha bwa gisirikare mu mvururu zo mu karere, aho yafashije mu ntambara yo muri Sudani y’Epfo.
Abandi bazwi bagarutsweho ni Fatou Bensouda, Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir n’uwahoze amwungirije Riek Mashar, hakiyongeraho na Perezida wa Tchad Idriss Deby.
Iki kinyamakuru ariko kinavuga amazina agaragaramo ba rwiyemezamirimo n’abanditsi mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ikidasanzwe mu bavuzwe, New Africa yajyaga ikora urutonde rw’abakoze ibikorwa biteza imbere uyu mugabane, ariko kuri ubu hagaragaramo n’abashinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kuri uyu mugabane. Hagaragaraho Aboubakar Shekau uyobora umutwe wa Kiyisilamu wa Boko Haramu uhora uhanganye na leta ya Nigeria.


Ibitekerezo 0