DJ Spinny yabitangarije IGIHE mu ijoro ryo ku wa 29 Ukwakira 2026, ubwo yari yitabiriye ibirori bibanziriza igitaramo ategerejwemo ku wa 31 Ukwakira 2026, ahitwa Lax24.

Mu kiganiro na IGIHE, DJ Spinny yabajijwe uko yiyumva iyo agarutse gutaramira mu Rwanda, igihugu yavukiyemo ariko akaba asigaye atuye muri Uganda, ndetse n’uko yakiriye igitaramo cya ‘Spinny&Friends’ aherutse gukorera i Gahanga.

Yagize ati “Mu Rwanda ni mu rugo, navukiye hano, iyo mpari mba numva ndi iwacu. I Gahanga byari byiza. Tuzagaruka umwaka utaha, muri Kanama 2027, twongere dutaramire.”

DJ Spinny amaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki muri Uganda, aho anafite akabari kitwa Mezo Noir, kari mu tugezweho mu Mujyi wa Kampala.

Yavukiye i Kigali, aho yatangiye kugaragaza impano yo kuvanga imiziki mu 2010, ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali (LDK).

Nyuma yaje kwimukira muri Uganda, aho yakomereje ibikorwa bye byo kuvanga imiziki, agenda arushaho kumenyekana no kwagura ibikorwa bye muri uyu mwuga.

Nubwo amaze igihe kinini akorera muri Uganda, DJ Spinny akomeje kugaragaza ko yishimira u Rwanda nk'igihugu cye cy'amavuko, ndetse akaba adahwema kuhategurira ibitaramo byo gususurutsa abakunzi b'umuziki.

DJ Spinny yatumiwe kongera gutaramira i Kigali nyuma yo kuhakorera amateka muri 'Spinny&Friends'
Akigera i Kigali, DJ Spinny yemeje ko umwaka utaha azongera gukora igitaramo "Spinny&Friends" muri Kanama 2026