DJ Inno yerekeje mu Bushinwa ku wa 17 Ugushyingo 2026, akaba ateganya kuhava ku wa 25 Ugushyingo.
DJ Inno yabwiye IGIHE ko ari amahirwe adasanzwe kuri we, kuko agiye gutaramira mu gihugu atari yarigeze ageramo mu rugendo rwe rwa muzika.
Agaruka ku mpamvu abavanga imiziki bo mu Rwanda bakomeje gutumirwa mu Bushinwa, DJ Inno yavuze ko ahanini biterwa n'umubare munini w'Abanyafurika bahatuye, barimo n'Abanyarwanda, bigatuma abafite utubyiniro bashaka abahanga mu kuvanga imiziki babafasha gususurutsa abakiliya babo.
Ati “Kujya gutaramira mu Bushinwa ni uko hariyo Abanyafurika benshi, wareba ugasanga harimo n’Abanyarwanda batari bake. Rero abafite utubyiniro, barimo n’Abanyafurika batuye ndetse bakorera yo, batangiye kutubonamo ubushobozi bwo kubafasha gususurutsa abakiliya babo. Ni na yo mpamvu badutumira.”
DJ Inno, ubusanzwe witwa Innocent Izabayo, ni umusore w'imyaka 26 umaze imyaka igera kuri itanu akora umwuga wo kuvanga imiziki.
Uyu musore umaze kubaka izina mu bitaramo bikomeye no mu tubyiniro tuzwi mu Rwanda, yavuze ko urugendo rwe muri uyu mwuga rwatangiye mu 2019, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.
Icyo gihe yahuye na nyakwigendera DJ Miller, wamwigishije kuvanga imiziki ndetse anamufasha gutangira kumenyera uyu mwuga.
Icyakora, ntiyagize amahirwe yo gukorana na we igihe kirekire, kuko DJ Miller yitabye Imana hashize amezi make batangiye gukorana.
Urupfu rwa DJ Miller rwakurikiwe n'icyorezo cya Covid-19, cyatumye ibikorwa byinshi by'imyidagaduro bihagarara, by'umwihariko ibyaberaga mu tubyiniro. DJ Inno yavuze ko icyo gihe yamaze amezi menshi adafite akazi, ku buryo byari bigiye gutuma areka umwuga wo kuvanga imiziki.
Ati “Gutakaza Miller ndetse no kuza kw’icyorezo cya Covid-19 byari bigiye kurangiza umwuga wanjye, ariko sinari nzi ko byari biri kuntegurira kuba umwe mu ba DJ beza mu Mujyi.”
Mu 2022, ubwo ibikorwa by'imyidagaduro byari bimaze kongera gusubukurwa nyuma y'icyorezo cya Covid-19, DJ Inno yahuye na DJ Marnaud, washimye ubuhanga bwe maze amufasha gukomeza gutera imbere muri uyu mwuga.
DJ Inno avuga ko DJ Marnaud yagize uruhare rukomeye mu iterambere rye, kuko yamufunguriye amarembo yatumye abona amahirwe mashya mu mwuga wo kuvanga imiziki.
Ati “Ntabwo naba mbeshya ndamutse mvuze ko DJ Marnaud yangize uwo ndi we uyu munsi, kuko yankinguriye imiryango nta wundi wabikoze.”
Nyuma y'ibitaramo azakorera mu Bushinwa, DJ Inno azakomereza urugendo rwe muri Uganda, aho ateganya gutaramira kuva ku wa 29 Ugushyingo kugeza ku wa 3 Ukuboza 2026.









Ibitekerezo 0