Nyuma y’iminsi bivugwa ko bafitanye umushinga w’indirimbo ariko atarawuvugaho, ubwo Diamond yari ageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, yabajijwe niba hari undi mushinga w’indirimbo afitanye na The Ben n'igihe uzasohokera, agira ati “Vuba cyane!”
Diamond avuze ibi mu gihe aba bahanzi byitezwe ko bazahurira mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi ishize muri Uganda habera ibitaramo ‘Comedy Store’ ariko kandi bakaba basanzwe ari n’inshuti zikomeye nkuko Diamond aherutse kubigarukaho ubwo yari mu gitaramo i Kigali.
Umubano wa The Ben na Diamond Platnumz wo muri Tanzania urenze kuba abahanzi bahuriye mu ndirimbo imwe, kuko bagaragaje ubucuti n’ubufatanye byakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’umuziki.
Aba bahanzi bahujwe cyane n’indirimbo ‘Why’, yasohotse muri Mutarama 2022, ikaba imwe mu ndirimbo zafashije The Ben kurushaho kumenyekana mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
The Ben yigeze kuvuga ko gukorana na Diamond Platnumz byamubereye umugisha, amushimira ubuhanga afite mu muziki ndetse n’uburyo bakoranye nta ngorane bahuye na zo.
Ubu bucuti bwakomeje kugaragarira mu bitaramo, aho aba bahanzi bagiye bahurira ku rubyiniro baririmbana iyi ndirimbo.
Mu 2023, barayiririmbanye muri Trace Awards yabereye i Kigali, bongera kuyiririmbana mu gitaramo cyabereye muri Uganda mu 2025.
Muri Kanama 2026, Diamond Platnumz yongeye kugaragaza ko afata The Ben nk’umuvandimwe we.
Icyo gihe, ubwo yakoreraga igitaramo i Kigali, yavuze ko yifuzaga ko uyu muhanzi nyarwanda bajyana ku rubyiniro bakaririmbana ‘Why’, ariko ntibyakunze kuko The Ben yari afite ikindi gitaramo muri Uganda.
Diamond yasobanuye ko nubwo batabashije guhurira ku rubyiniro, ariko bafitanye umubano wa kivandimwe ndetse no gushyigikirana.







Ibitekerezo 0