Aba bahanzi baririmbye indirimbo bafitanye bise ‘Why’, bashimisha abari bitabiriye iki gitaramo cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval mu ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira 2026.
Nyuma yo kuyiririmbana, Diamond yafashe The Ben ku rutugu, amuvuga imyato anashimangira ubuvandimwe bafitanye.
Ati “The Ben ni inshuti yanjye cyane, ndamukunda cyane. The Ben ashobora gukora indirimbo 10 ku munsi kuko afite impano idasanzwe. Ni umuvandimwe wanjye kandi ni amaraso yanjye. Urabizi ko tugiye kubaha indi ndirimbo, sibyo?”
The Ben yahise yikiriza, abwira abafana ati “Mwabyumvise!”
Mu kiganiro n’itangazamakuru, The Ben na we yari yagaragaje ko Diamond ari umwe mu bahanzi afatiraho icyitegererezo. Yamugereranyije n’igitabo ahora yigiraho, kimufasha kwagura ubumenyi bwe mu muziki.
Baramutse bashyize hanze indi ndirimbo, yaba ikurikiye ‘Why’ yasohotse mu 2022, igakundwa n’abatari bake mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store, ibikorwa by’urwenya byashinzwe n’umunyarwenya Alex Muhangi mu 2016. Byagize uruhare mu guteza imbere urwenya n’imyidagaduro muri Uganda no mu karere.
Cyitabiriwe kandi n’abandi bahanzi barimo Winnie Nwagi, Sheebah Karungi, Spice Diana, Karole Kasita na Rema Namakula.
Uretse abahanzi b’umuziki, hanataramye abanyarwenya bo muri Uganda, barimo n’abazamukiye muri Comedy Store.












Ibitekerezo 0