Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Daddy Cassanova yagaragaje ko ashaka kurenganurwa nyuma yo kubona izina rye rikoreshwa mu kwamamaza igitaramo atatanzeho uburenganzira.
Yabigarutseho mu butumwa yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba kumugira inama ku nzira yakurikiza kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Ati “Muraho, nitwa Manzi Kalisi Daddy, mu mwuga w’umuziki nkaba nzwi nka Cassa cyangwa Daddy Cassanova. Ndi umuhanzi nyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Canada. Ndifuza kubagezaho ikibazo cy’umu-DJ ukorera mu Rwanda uri gukoresha izina ryanjye mu kwamamaza igitaramo ntamuhaye uburenganzira. Ni izihe nzira nakurikiza kugira ngo iki kibazo gikemuke?”
RIB yamusubije imubaza niba yari yamaze gutanga ikirego, na we ahamya ko itsinda rimuhagarariye ryamaze kohereza ubutumwa kuri E-mail burimo ibimenyetso bifitanye isano n’iki kibazo.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize Daddy Cassanova yari yatangaje ko atazabasha kwitabira igitaramo bivugwa ko yari yatumiwemo, giteganyijwe kubera muri Atelier du Vin ku wa 30 Ukwakira 2026.
Iki gitaramo cyateguwe na Sosiyete yitwa All Events Kigali, cyatumiwemo abandi bahanzi n’abavanga imiziki barimo Logan Joe, Shemi, Kevin Klein, DJ Tyga na Joxy Parker.






Ibitekerezo 0