00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAN 2023: Amavubi yakuye inota kuri Mozambique (Amafoto)

Yanditswe na Mihigo Saddam
Kuya 2 June 2022 saa 10:37
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, Amavubi Stars, yakuye inota kuri Mozambique nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Kane.

Wari umukino w’umunsi wa mbere w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu 2023.

U Rwanda ni rwo rwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nishimwe Blaise ku munota wa 65. Ntabwo byatinze kuko Mozambique yishyuriwe na Stanley Ratifo ku munota wa 68.

Umutoza Mukuru w’Amavubi, Carlos Ferrer Alós, yatozaga umukino we wa mbere mu Amavubi, ari mu Itsinda rya 12 (L).

Umuzamu Kwizera Olivier washidikanywagaho bitewe n’uko atasoje imyitozo yo ku wa Gatatu, yabanje mu kibuga. Abakinnyi b’Amavubi bari bayobowe na Meddie Kagere wari Kapiteni.

U Rwanda rwakinaga hakoreshwa abugarira batatu, abandi batanu bagakinira hagati mu kibuga mu gihe abasigaye babiri batahaga izamu.

Mu minota ya nyuma ni bwo abakinnyi b’Amavubi bagoye Mozambique, banabura uburyo bwari gutanga ibitego. Meddie Kagere na we yavuye mu kibuga ahushije ibitego bibiri mu minota 40 ya mbere y’umukino.

Ndayishimiye Antoine Dominique winjiye mu kibuga asimbuye, na we yahushije igitego cyari cyabazwe. Ubundi buryo bwo gusimbuza, Serumogo Ally yahaye umwanya Ombolenga Fitina ku munota wa 62.

Rutahizamu wa Police FC, Ndayishimiye Antoine Dominique yasimbuye Hakizimana Muhadjili, Nishimwe Blaise aha umwanya Manishimwe Djabel. Rutahizamu Meddie Kagere yasimbuwe na Ruboneka Bosco ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC.

Ku ruhande rwa Mozambique, Dominguez yasimbuwe na Langa Bruno ku munota wa 84. Telinho asimbura Stanley Ratifo watsinze igitego naho Gildo asimbura Witti.

Mu mukino wa kabiri muri iri tsinda, u Rwanda ruzahura na Sénégal ku wa Kabiri tariki ya 7 Kamena 2022.

Uyu mukino wari kuzabera kuri Stade Huye ariko biza guhura no kuba ikiri gusanwa mu buryo CAF ibigena.

Amavubi yatsinzwe na Sénégal ku munota wa nyuma, kuri ubu afite inota rimwe mu mikino ibiri
Raphael York agerageza kugenzura umupira hagati mu kibuga
Manzi Thierry ukinira FAR Rabat aha yageragezaga kuzibira umukinnyi wa Mozambique ngo atagera imbere y'izamu ry'u Rwanda
Hakizimana Muhadjili agerageza kwambura umupira umukinnyi wa Mozambique
Mutsinzi Ange ni umwe muri ba myugariro bagenderwaho mu mutima w'ubwugarizi bw'Amavubi
Umutoza Mukuru w’Amavubi, Carlos Ferrer Alós, yatoje umukino we wa mbere mu Amavubi, nyuma yo guhabwa inshingano zari zimaze igihe zifitwe na Mashami Vincent
Wari umukino w'ishiraniro kuri ibi bihugu bimaze guhura inshuro nyinshi
Kagere Meddie yakinnye uyu mukino ayoboye bagenzi be
Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, Meddie Kagere, agerageza kwambura umupira umukinnyi wa Mozambique
Imanishimwe Emmanuel ukinira Ikipe ya FAR Rabat yo muri Maroc ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Mozambique
Carlos yabaye umutoza wa munani utoje Amavubi ntabashe gutsinda umukino we wa mbere kuva mu 2010
Ombolenga Fitina wa APR FC yinjiye mu kibuga asimbuye Serumogo Ally wa Kiyovu Sports
Nishimwe Blaise ni we watsinze igitego ku ruhande rw'Amavubi. Yagoye ba myugariro ba Mozambique
Nishimwe Blaise usanzwe akinira Rayon Sports na bagenzi be bishimira igitego cya mbere yatsinze mu minota ya mbere y'igice cya kabiri
Byari ibyishimo kuri we na bagenzi be bakinana mu Ikipe y'Igihugu
Bizimana Djihad afite umupira hagati mu kibuga agerageza kuwuhagarika ngo awuhe bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .