Wari umukino w'umunsi wa mbere w'amatsinda yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire mu 2023.
U Rwanda ni rwo rwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nishimwe Blaise ku munota wa 65. Ntabwo byatinze kuko Mozambique yishyuriwe na Stanley Ratifo ku munota wa 68.
Umutoza Mukuru w'Amavubi, Carlos Ferrer Alós, yatozaga umukino we wa mbere mu Amavubi, ari mu Itsinda rya 12 (L).
Umuzamu Kwizera Olivier washidikanywagaho bitewe n'uko atasoje imyitozo yo ku wa Gatatu, yabanje mu kibuga. Abakinnyi b'Amavubi bari bayobowe na Meddie Kagere wari Kapiteni.
U Rwanda rwakinaga hakoreshwa abugarira batatu, abandi batanu bagakinira hagati mu kibuga mu gihe abasigaye babiri batahaga izamu.
Mu minota ya nyuma ni bwo abakinnyi b'Amavubi bagoye Mozambique, banabura uburyo bwari gutanga ibitego. Meddie Kagere na we yavuye mu kibuga ahushije ibitego bibiri mu minota 40 ya mbere y'umukino.
Ndayishimiye Antoine Dominique winjiye mu kibuga asimbuye, na we yahushije igitego cyari cyabazwe. Ubundi buryo bwo gusimbuza, Serumogo Ally yahaye umwanya Ombolenga Fitina ku munota wa 62.
Rutahizamu wa Police FC, Ndayishimiye Antoine Dominique yasimbuye Hakizimana Muhadjili, Nishimwe Blaise aha umwanya Manishimwe Djabel. Rutahizamu Meddie Kagere yasimbuwe na Ruboneka Bosco ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya APR FC.
Ku ruhande rwa Mozambique, Dominguez yasimbuwe na Langa Bruno ku munota wa 84. Telinho asimbura Stanley Ratifo watsinze igitego naho Gildo asimbura Witti.
Mu mukino wa kabiri muri iri tsinda, u Rwanda ruzahura na Sénégal ku wa Kabiri tariki ya 7 Kamena 2022.
Uyu mukino wari kuzabera kuri Stade Huye ariko biza guhura no kuba ikiri gusanwa mu buryo CAF ibigena.
























Ibitekerezo 0