Abandi bahanzi nyarwanda barimo Element Eleéeh, Tonzi, Bill Ruzima, France Mpundu, Yampano, B-Threy na Zeo Trap, Gentil Bigizi, Bruce The 1st, Da Rest, Mr. Kagame na Sintex, Prince Kiiiz na RunUp basohoye indirimbo nshya mu rwego rwo kuryohereza abakunzi b’umuziki.

Abanyamahanga basohoye indirimbo barimo Angélique Kidjo wisunze Diamond Platnumz, Sinach, Heavy-K wisunze Harmonize, Johnny Drille, Travis Scott, Asake, Tracy Melon, Sarkodie wisunze J.Derobie, Darkoo na FOLA, Black Sherif, Jux na Tiwa Savage & Shoday, Omah Lay, Tems, Alikiba na Maline Aura & TitoM, Nandy na Sheebah, Nessim na Vinka, Stonebwoy na Otile Brown.

Murugo – Bwiza

Bwiza yasohoye indirimbo icyenda zari zisigaye kuri album ye yise ‘Home’. Izo ni iyitwa ‘Murugo’, hakaba n’izindi zitwa ‘Pressure’, ‘Teamo’, ‘Nobody’, ‘Ibindimo’, ‘Good to Leave’, ‘Kidogo’, ‘Malaika’ ndetse na ‘Dimua’ yakoranye na Loader na Davis D.

Mbere, yari yarasohoye indirimbo eshatu zabanje, ari zo ‘Waratwibutse’, ‘Boda Boda’ na ‘Gake Gake’.

Uyu muhanzi, uri kubarizwa muri Zambia mu gitaramo gitegerejwe ku wa 28 Ugushyingo 2026, yabwiye IGIHE ko iyi album igamije guhamya uwo ari we nk’Umunyarwanda ukunda kandi wihebeye u Rwanda, ku buryo hari aho ahamya ko rusigaye rurusha ubwiza i Burayi.

Yanayituye Abanyarwanda baba mu mahanga kugira ngo bajye basimbuka basure igihugu cyabo nk’aho basubiye mu rugo, ari na cyo gisobanuro cy’iyi ndirimbo na album muri rusange, kuko n’abanyamahanga bakunda u Rwanda bidasanzwe.

We Wanna Party – DJ Marnaud Ft Davydenko & Kevin Klein

DJ Marnaud yafatanyije na Davydenko na Kevin Klein bakora mu nganzo. Iyi ndirimbo ni iy’ibirori, aho abantu bakunda ibirori baba bashaka kwishimisha mu buryo butandukanye burimo kubyina no gutsirika icyaka.

Mubwana – Zaki Ft Alyn Sano

Umuhanzi w’umusore uzwi nka Young Zaki, wakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo iyo yise ‘Motari’, yifashishije mugenzi we Alyn Sano maze bakorana indirimbo bayita ‘Mubwana’.

Ni indirimbo igaragazamo kwibuka ibihe byahise, aho umuntu ukiri umwana aba atekereza ko ubuzima bworoshye, ku buryo iyo amaze gukura yisanga yaribeshyaga cyane ku byo yibwiraga.

Aha atangamo ingero nk’ibitekerezo birimo kuyobora ibitaro cyangwa igihugu, kuba umukire nka Jeff Bezos, kugira ikibanza mu Mujyi wa Kigali ku myaka 20, kwamamara nka Meddy no gukina nka Lionel Messi. Ariko anagaragaza ko kubona icyo kurya bigoranye ubu, kandi umuryango umutezeho amakiriro.

My Dear – Element Eleéeh

Element wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze mu nganzo asohora amashusho y’indirimbo yise ‘My Dear’, imaze amezi abiri hanze mu buryo bw’amajwi.

Uyu muhanzi ubifatanya no gutunganya indirimbo, aba avugamo umusore urata umukunzi we, akavuga ko agenda arushaho kuba mwiza uko bwije n’uko bukeye, ariko uwo mukobwa ntabimenye 100%, mu gihe umusore we yumva bazagumana iteka.

Nkabantu – Bill Ruzima

Bill Ruzima uherutse guca ibintu ubwo yagaragazaga ko yagarukiye Imana, akakira agakiza, akareka ibiyobyabwenge no gusuzugura Imana, yakoze mu nganzo asohora iyi ndirimbo.

Ni indirimbo ivuga ku bwiza bw’Imana isumba byose, yo ikomeza kubabarira abantu bayo ndetse ikabereka inzira y’ukuri yo kunyuramo, bitandukanye n’ibikorwa by’abantu bahora mu bicumuro n’ubugiranabi.

Ride or Die – France Mpundu

France Mpundu yasohoye iyi ndirimbo ivanzemo indimi eshatu, Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Indirimbo igaruka ku nkuru y’umugore cyangwa umukobwa uba ushaka kuba hafi y’umugabo cyangwa umusore, maze bakazagumana ubuziraherezo, ku buryo amubuze yanapfa. Aba amubwira ko no hasi yaharyama kubera ubukene, ariko bagakomeza gukundana.

Skul – B-Threy Ft Zeo Trap

‘Skul’ ni indirimbo B-Threy na Zeo Trap bavugamo uburyo umuntu ashobora kubaho abeshya inshuti ze, kandi ari umuntu usanzwe. Batangamo ingero z’ukuntu ku ishuri bakiri abana bigiraga abantu bakomeye mu kigo, kandi babuze n’amafaranga yo kujya kwifata neza muri ‘cantine’ iri hafi aho.

Byuzuye – Gisa Cyinganzo

Gisa Cyinganzo wari uherutse gusohora album, yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise ‘Byuzuye’.

‘Byuzuye’ ni indirimbo Gisa avugamo ubwiza bw’umukunzi we, avuga ko amunyura byuzuye. Akomeza amushimira uburyo amwumva cyane, kandi akamwizeza ko bazagumana, amutetesha ubuziraherezo.

Maso – Mr. Kagame & Sintex

Mr. Kagame na Sintex bari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, bakoze mu nganzo basohora amashusho y’iyi ndirimbo igaruka ku mukobwa mwiza uba warakunzwe n’umusore ariko akamuca inyuma.

Muri iyi ndirimbo yari yarasohowe mu buryo bw’amajwi, uwo musore abwira umukunzi we mushya ko adateze gushaka undi, ahubwo azamunambaho n’iyo yamuca inyuma, dore ko uwo musore aba yaramurwariye indege.

2 Much Swag – Bruce The 1st

Bruce The 1st, umuhanzi uri mu bari kwitwara neza mu bahanzi b’igihe cye mu muziki, yakoze mu nganzo asohora iyi ndirimbo.

Irimo inkuru y’umusore uba uhiga amafaranga nk’uwataye ikintu, ariko akagira ikibazo cy’umukobwa umurembya, agashaka kuyamukuraho azi ko bizamuhira. Uwo musore na we arya ari menge, kuko aba yamaze kubona intego y’uwo mukobwa, bityo kuyamuvanaho ntibimukundire.

Gake – Da Rest

‘Gake’ ni indirimbo ya Da Rest igaruka ku musore uba ukundana n’umukobwa, ariko agakorerwa n’iyo nkumi ibirenze ku buryo yumva bimucanze. Umusore we aba ashaka kubitwara gacye gacye kugira ngo abashe kubisobanukirwa neza.

Zunguza – Deejay Lenzo Ft Dj Baby & Uncle Banks

Abanyamuziki Deejay Lenzo, DJ Baby na Uncle Banks bakoze mu nganzo bafatanyije, bashyira hanze iyi ndirimbo wumva ko ari iyo gucurangwa mu birori.

Igaruka ku bihe by’ijoro n’imibyinire y’abakobwa bo mu tubari n’utubyiniro, bakaraga imibiri, bakagenda babyinisha buri wese witeguye kwishimisha muri ubwo buryo kugeza ibirori birangiye.

Selele – Fit Boy Ft Iranzi The Rapper

Iranzi The Rapper wahoze ufashwa n’umuryango wa Sherrie Silver Foundation, yisunze umuhanzi mugenzi we Fit Boy bakorana indirimbo bise ‘Selele’.

Ni indirimbo aba bahanzi basohoye bigaragazamo ko barenze, bakumva ko byaborohera kwigondera inkumi, nyamara na zo zikiyumva ko zitigonderwa n’ababonetse bose. Birangira aba basore babonye ko batarushije abandi, bityo bakigendera batabajije izina.

Ndi Sawa – Oyeee

Oyeee ni umuhanzi ukizamuka, akaba ari kubifashwamo n’abarimo umunyarwenya Nyaxo. Iyi ndirimbo ye yasohotse mu buryo bwa acoustic, nyuma y’amashusho yayo yari yasohotse mu kwezi gushize.

Indirimbo yerekeye inkuru y’umuntu wishimira ubuzima bw’iyi si, cyane cyane ubw’umujyi, agakora nyamara umushahara ahembwa ntumare kabiri.

Dance for Me – DJ Benda Ft RunUp

DJ Benda na RunUp ni bamwe mu bakoze mu nganzo, aho bashyize hanze indirimbo wumva ko ari iyo kubyina, dore ko indirimbo za DJ Benda zisanzwe ziba ziri muri uwo mujyo, bikajyana n’uko ari umuntu uvanga imiziki ubifatanya no kubyina.

Indirimbo ivugamo inkuru y’umusore uba ushaka ko inkumi iza ikamubyinisha ijoro ryose nta soni ifite, dore ko umusore aba ashaka kutava aho ibirori byabereye, agataha ari uko bukeye, ndetse akumva ko gusohora amafaranga icyo gihe nta kibazo bimuteye.

Kwerura – Yampano

Mu buryo bwa acoustic, umuhanzi Yampano uzwi nka Waboy, uri gukora igifungo muri gereza, yasohoye indirimbo yise ‘Kwerura’. Ni indirimbo igaruka ku nkuru y’umuntu ukunda undi ariko akabihisha. Uwakunzwe ageraho akabibona, ariko akamubwira gutobora akabivuga kugira ngo bakomezanye urugendo rw’urukundo.

Imana ni Nziza – Tonzi

Tonzi uri mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise ‘Imana ni Nziza’.

Ni indirimbo yashibutse ku magambo agira ati "Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye", asangwa muri Bibiliya, mu gitabo cya Zaburi, igice cya 126, umurongo wa gatatu.

Indirimbo igaruka ku mashimwe agenewe Imana mu buryo butandukanye, cyane ko iba yarakoze ibikomeye ikageza ubwoko bwayo aheza.

Roho Mtakavitu – Gentil Bigizi

Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana Gentil Bigizi, wari umaze igihe kitari gito acecetse, yakoze mu nganzo asohora iyi ndirimbo mu rurimi rw’Igiswahili, yamagana Satani mu buzima, agaha ikaze Imana ngo imufashe guhashya umubisha.

Mamacita – Prince Kiiiz

Prince Kiiiz ufatanya kuririmba no gutunganya indirimbo, yashyize hanze iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho, nyuma y’uko amajwi yayo yari yasohotse mu kwezi gushize. Igaruka ku nkuru y’abakundana, ariko urukundo rwabo rukagerwaho n’ibihe bikomeye.

Bijyana n’uko umukobwa uri muri urwo rukundo aba ashukwa n’abandi basore bafite amafaranga, bashaka kumuha impano za hato na hato, banamushuka bamubwira ko umukunzi we amuca inyuma akajya mu bandi bakobwa.

Mwungeri – Annette Murava

‘Mwungeri’ ni indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana, aho uyu muhanzi avuga ko ari yo gusa yiringiyeho umukiro no kwihangana, ndetse ikamurinda agasuzuguro k’abamunnyega.

Nje Nje – Adecute Ft The Joshkid

Adecute, afatanyije na The Joshkid, bakoze mu nganzo bashyira hanze indirimbo igaruka ku musore uba umaze iminsi yita ku mukobwa wababajwe n’abo yari yarakunze mbere.

Uwo musore amwizeza ko we azamutonesha cyane kandi ko atazigera amubabaza nk’abamubanjirije. Umukobwa na we abyemera, akamwiha wese, ariko akagiramo amakenga, ari na ho ahera amusaba kutazamuzanaho imico mibi ngo amutenguhe.

Ndengera – Shukuru

Nyuma y’amezi abiri asohoye indirimbo ye ya mbere, umuhanzi mushya Shukuru yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri.

Ni indirimbo uyu muhanzi yiringiramo isezerano ryo kurengerwa n’Imana kuko ikora ibyananiye abana b’abantu, nk’igihe Eliya yasenze Imana ikamanuka ikazimya umuriro.

Hejuru – ED Uno

ED Uno ni umuhanzi ugihanyanyaza ngo arebe aho yatoborera mu muziki. Ubu yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo iri mu zo gucurangwa mu birori.

Ibaramo inkuru y’ibihe byo kwishimisha mu masaha y'ijoro, aho abantu baba bashaka gutaha mu gitondo ibirori birangiye.

Hanze

Kakua – Angélique Kidjo Ft Diamond Platnumz

Dia One – Sinach

Big Banker – Heavy-K Ft Harmonize

My Kind of Brown – Johnny Drille

Burn This Shit Down – Travis Scott

Skilful – Asake

No Kissing – Tracy Melon

Promises – Sarkodie Ft J.Derobie

Whiskey – Darkoo Ft FOLA

Jolie – Black Sherif

Tension – Jux Ft Tiwa Savage & Shoday

Mary Go Round – Omah Lay

Me & U – Tems

Oleh Oleh – Alikiba Ft Maline Aura & TitoM

Player – Nandy Ft Sheebah

Kwolwo – Nessim & Vinka

Marry You – Stonebwoy

Ntala Nawe – Otile Brown