{Byemejwe ko abagabo babiri bahoze ari ba burugumesitiri mu Rwanda bazaburanishirizwa mu Bufaransa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.}
Octavien Ngenzi na Tito Barahira bombi babaye ba burugumesitiri ba komini Kabarondo ahiciwe amagana y’abantu mu 1994.
Aba bagabo bafungiwe mu Bufaransa bazashyikirizwa urukiko ku byaha bya jenoside n’ibyibasiye muntu nk’uko abacamanza babitegetse.
Bizaba ari ubwa kabiri u Bufaransa buburanishije ku cyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’uko muri Werurwe urukiko rw’i Paris rukatiye Pascal Simbikangwa gufungwa imyaka 25.
Europe1 ivuga ko uru rubanza rw’aba bagabo babiri rwo rufite umwihariko kuko ruzaba hari abatangabuhamya bagizweho ingaruka n’ibyaha by’aba bagabo ndetse na bamwe mu nshuti za hafi.
Bombi bakurikiranweho kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bahungiye mu rusengero rw’i Kabarondo tariki 13 Mata 1994 nubwo bose babihakana.
Octavien Ngenzi w’imyaka 56 yabaye burugumesitiri kuva mu 1986 kugeza mu 1994. Abatangabuhamya babajijwe mu iperereza bavuga ko yatangaga itegeko rikubahirizwa.
Tito Barahira w’imyaka 62 wabanjirije Ngenzi, abatangabuhamya bavuga ko we ubwe yishe abantu ndetse akabishishikariza abandi.
Umuyobozi w'urugaga rw'abiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside (CPCR), Alain Gauthier avuga ko kuba aba bagabo bagejejwe mu nkiko ari ikigaragaza ingufu bashyira mu kazi kabo. Uru rugaga kandi rwatanze ibirego bitandukanye birenga 20 mu Bufaransa ku bakurikiranweho Jenoside yakorewe Abatutsi bari muri iki gihugu.

Ibitekerezo 0