Ibi Bwiza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be binyuze kuri Instagram, aho yabajijwe ku makuru amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane amashusho n’amafoto agaragaza ibihe byihariye yagiranye n’uyu musore.

Muri iki kiganiro, Bwiza yagize ati “Ikintu cyonyine nabivugaho ni uko buri wese agira ahahise he, kandi ntabwo ari ho tuba mu by’uyu munsi. Iby’ahahise biguma mu hahise. Igihe cyiza nakabaye mvuga kuri ibyo ni igihe nakabaye ndi umukobwa, kandi ubu sindi we, narashatse.”

Yakomeje yibutsa abantu ko ibijyanye n’umuryango n’ubuzima bwite bw’umuntu bikwiye kuganirwaho mu buryo bwubahiriza ubuzima bwe bwite.

Ati “Ibintu by’umuryango bigira uburyo biganirwamo. Bica mu muryango bya ngombwa ko hari ibijyanwa mu mategeko bikajyanwamo ariko umuryango ni uwo kubahwa.”

Ibi Bwiza abitangaje nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho n’amafoto agaragaza ibihe by’urukundo yagiranye n’umusore witwa Abdul, bivugwa ko bigeze no gusezerana kuzabana nubwo byarangiye bitabaye.

Amakuru yatangajwe avuga ko uyu musore yaba yarateguye ibirori byo gusaba Bwiza ko yazamubera umugore, akamwambika impeta y’urukundo.

Nyuma y’igihe, bivugwa ko Bwiza yaje guhagarika uyu mubano, asubiza uyu musore impeta yari yamwambitse, kuko ngo yari amaze kubona ko batari guhuza mu buzima bw’urugo. Icyakora, impamvu nyakuri zatumye batandukana ntizirasobanurwa n’impande zombi mu buryo burambuye.

Aya mashusho n’amafoto byakwirakwiye cyane cyane nyuma y’uko Bwiza asezeranye imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude, umuyobozi wa KIKAC Music akaba n’umujyanama we mu muziki.

Ku wa 23 Ukwakira 2026 ni bwo Bwiza na Jean Claude basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo. Aba bombi bari bamaze imyaka itanu bakorana kuva mu 2021, ubwo Bwiza yatangiraga urugendo rwe mu muziki.

Kugeza ubu, Bwiza amaze kugaragaza ko atifuza gukomeza kugira byinshi atangaza ku byabaye mu mubano we w’ahahise, ashimangira ko buri wese agira amateka ye kandi ko atari yo agomba kugenderaho mu buzima arimo uyu munsi.

Bwiza yavuze ko atifuza kuvuga ku mubano we n'umusore umushinja kumubenga kuko ari uw'ahahise kandi ubu yamaze kuba umugore w'undi mugabo