Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ubwo abo baturage bari mu nzira bataha. Bivugwa ko bari bavuye mu bikorwa byo gusenga mu gace kazwi nka Nyange, mu butayu bw’amazi.
Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko ubwo bageragezaga kwambuka uwo mugezi, umwana wari uhetswe na nyina ku mugongo yaguye mu mazi, bituma abandi bagerageza kumurokora, ariko na bo birangira batwawe n’umuvumba.
Umuturage wo mu Murenge wa Gashonga yabwiye IGIHE ati “Ejo ino haguye imvura nyinshi. Hari abantu bari bagiye gusenga mu Butayu bw’Amazi buzwi nka Nyange. Umuvumba w’amazi uba mwinshi, ni ko bagiye gutaha bageze aho bambukira amabuye yo muri aka kagezi yari yanyereye , umubyeyi wari uhetse umwana yaranyereye umwana arajishuka agwa mu mazi. Abari kumwe na we bagerageje kumutoragura, birangira na bo barohamye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Sylvestre Twajamahoro yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko abantu batatu bahitanywe n’amazi ubwo bambukaga umugezi, nubwo atemeje amakuru yavugaga ko bari bavuye mu bikorwa byo gusenga.
Yagize ati “Ni byo, hari abaturage batatu baraye batwawe n’umugezi wa Katabuvuga ubwo bari bavuye mu mirimo yabo, bambuka umugezi urabatwara.”
Yakomeje asaba abaturage kwitwararika mu gihe cy’imvura, birinda kwambuka imigezi ifite amazi menshi no kutugama ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Tuributsa abantu kwirinda kugama munsi y’ibiraro, munsi y’imikingo no munsi y’ibiti. Turabasaba kwirinda kugenda mu mivu y’amazi igihe imvura irimo kugwa cyangwa ikimara guhita, kandi bagakurikiza amabwiriza atangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) na Polisi.”
Imirambo y’abahitanywe n’iyi mpanuka yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Bugarama no ku kigo nderabuzima cya Isilamic, biherereye mu Murenge wa Bugarama.






Ibitekerezo 0