{Abapasiteri babiri, bafungiwe kuri Sitasiyo ya polisi y’umurenge wa Kibungo akarere ka Ngoma intara y’uburasirazuba, bashinjwa ko abana babiri babapfiriye mu maboko banze kubajyana kwa muganga ngo barabasengera bakire. }

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’I Burasirazuba Spt Emmanuel Karuranga aravuga ko bakurikiranye, Munyabugingo Sawuri na Harerimana Etienne bombi bo mu itorero rya AVBR Ngoma, kuko bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abo bana.

Spt Emmanuel Karuranga yatangarije IGIHE ati “Aho kubajyana kwa muganga abana barinze babapfiraho bari kubasengera kandi barabonaga ko barembye”

Uko byagenze

Ku itariki ya 10 Kamena 2013 nibwo umugore witwa Monika, yajyanye abana be babariri ku rusengero rwa AVBR ashaka ko abakozi b’Imana babasebgera. N’ubwo indwara abo bana bari barwaye itabashije kumenyekana, Nyina w’abana we avuga ko yajyanye abo bana akeka ko barwaye amarozi.

Umwana umwe ufite imyaka ibiri nyuma yo kumusengera bikanga, baje kumujyana kwa muganga, apfa akigezwayo, undi w’imyaka 14 wari usigaye asengerwa n’abo bapasiteri nawe abapfira mu maboko bukeye bwaho tariki ya 11 Kamena 2013.

Amakuru avuga ko Nyina w’abana Ingabire Monique, yihutiye kubajyana kwa pasiteri kugirango babasengere kuko we yari aziko barwaye amarozi.

Amakuru aturuka Ngoma ahabeye ibyo, yemeza ko iryo torero ryajyaga risengera abantu bagakira, ku buryo hari n’abantu benshi bajyaga barigana.

Spt Emmanuel Karuranga yatangarije IGIHE ko ubu dosiye y’abo bapasiteri iri gukurikiranwa n’ubushinjacyaha bw’urukiko rwa Ngoma, ariko bo bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi y’umurenge wa Ngoma.

Se w’abana bapfuye nawe arafunze

Nyuma yo kumenya ko abana be bitabye Imana, Se w’abana yateje imvururu kwa nyina w’abanaMonika, amushinja kugira uburangare abana be bagapfa, uretse ko bari basanzwe batabana kubera amakimbirane yandi bari bafitanye. Uwo mugabo yateranye ibyuma n’umugore, abasore babiri b’abaturanyi baje gutabara umugabo yivugana murumuna w’umugore, undi ajyanwa kwa muganga.

Se w’abana n’abo basore babiri bafatanyije icyaha bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma. Iyo Dosiye nayo ikaba iri gukurikiranwa n’urukiko rwa Ngoma nk’uko Spt Emmanuel karuranga yabitangaje.