Uyu mukobwa ategura igikorwa cya siporo gihuriza hamwe abakobwa n’abagore, bakora imyitozo ngororamubiri ndetse bakagira umwanya wo kuganira ku bibazo bitandukanye, by’umwihariko ibirebana n’imitekerereze. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko intego ari ugufasha abagore kugira ubuzima bwiza no kwigirira icyizere.
Miss Cadette yavuze ko ashaka kurwanya imyumvire yo gutinya gukora siporo, akereka abagore ko hari ibyo bumva batabasha ariko bashobora kugeraho babyiyemeje.
Yagize ati “Njye mbona ubutumwa bwinshi bw’abantu banyuranye, nzi ibyo batekereza kuri siporo. Rero ndashaka kubafasha kurwanya imyumvire bafite yo gutinya, bakumva ko hari ikintu batinya ariko babishatse bagikora.”
Uyu mukobwa uherutse gutegura siporo yahuje abantu bagera kuri 30, yahishuye ko iki gikorwa ateganya kujya agitegura rimwe mu mezi abiri.
Ati “Nzajya nkora ukwezi kumwe nsimbuke ukundi, hanyuma nongere ntegure. Ubwo mu Ukuboza 2026 na bwo nzakora ikindi.”
Ni ku nshuro ya kabiri Miss Cadette yari ateguye iki gikorwa, gisanzwe gihuriza hamwe abakobwa n’abagore, barimo n’abafite amazina azwi mu myidagaduro nyarwanda.
Mu gikorwa giheruka, cyitabiriwe n’abakobwa n’abagore barenga 30, barimo Miss Umunyana Shanitah, Kecapu uzwi muri sinema nyarwanda, Ange Bae n’abandi.
Ku nshuro ya kabiri, igikorwa cya ‘Women Wellness’ cyabereye muri Zaria Court ku wa 31 Kanama 2026 mu gihe abitabiriye bari basabwe kwishyura ibihumbi 30Frw.


















Amafoto: Kenny Gisingizo





Ibitekerezo 0