Aya makuru yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ku wa 11 Ugushyingo 2026, avuga ko izi muvero zaguzwe kuva mu 2022 zashowemo 1.022.000.000 Frw habariwemo ikiguzi cyo kuzitwara no kuzubakira.
Ni muvero zihariye zubakiwe mu buryo butuma uteka akoresha inkwi nke, bitewe n'uko ubushyuhe bw'umuriro buguma mu mwanya utekerwamo, aho gucikira ku mpande.
Izi muvero zubakiwe ku buryo aho bashyirira inkwi haba hanze y'igikoni, mu gihe inkono itekwamo iba iri imbere. Ubu buryo bufasha kugabanya imyotsi yinjira mu gikoni no kugera mu biryo, ibifasha mu kubungabunga ubuzima bw’abatetsi n’abanyeshuri.
Muvero imwe ifite agaciro karenga miliyoni 1,5 Frw, utabariyemo igiciro cyo kuyigeza ku kigo no kuyubaka mu gikoni.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gasaka ruherereye mu Karere ka Nyamagabe, Hagenimana Martin, avuga ko izi muvero zazanye impinduka zikomeye mu ikoreshwa ry'inkwi n'amafaranga yakoreshwaga mu kuzigura.
Yagize ati "Mbere twakoreshaga amasiteri 80 y'inkwi mu gihembwe, ariko ubu dukoresha hagati ya 30 na 40."
Akomeza avuga ko mbere ishuri ryakoreshaga amafaranga agera kuri miliyoni 1,5 Frw mu gihembwe rigura inkwi, mu gihe ubu rikoresha amafaranga ibihumbi 800 Frw gusa.
Uyu muyobozi kandi avuga ko muvero imwe ifite ubushobozi bwo guteka amafunguro yagaburirwa abanyeshuri ibihumbi 200. G.S Gasaka ifite abanyeshuri 1332 barimo impunzi zituruka mu nkambi ya Kigeme.
Niyonshuti Daphine, umutetsi kuri iri shuri, avuga ko izi muvero zagabanyije ku kigero cya kimwe cya kabiri igihe bakoreshaga mu gutegura amafunguro, bituma akazi koroha.
Yagize ati "Mbere iyo twatekaga ibishyimbo byatwaraga amasaha agera kuri ane, ariko ubu bitwara amasaha abiri gusa."
Abanyeshuri na bo bagaragaza ko izi muvero zagize uruhare mu kunoza ubwiza n'ubuziranenge bw'amafunguro bahabwa. Bavuga ko mbere hari igihe ibiryo byabageragaho byamaze kwinjiramo umwotsi, ariko ubu icyo kibazo kikaba cyaragabanutse.
Umwe muri bo yagize ati "Mbere twaryaga akawunga karimo impumuro y'umwotsi wabaga wakazamutsemo."
Leta ivuga ko ifite gahunda yo gukomeza kugeza izi muvero no mu bindi bigo by'amashuri hirya no hino mu gihugu.




Hagenimana Martin yavuze ko ikiguzi cy'ibicanwa cyavuye kuri miliyoni 1,5 Frw, kigera ku bihumbi 800 Frw muri iri shuri





Ibitekerezo 0