Umuvugizi wa White House, John Kirby, ku wa Gatanu yagize ati "Mu byumweru bishize u Burusiya bwakoresheje indege zitagira abapilote mu gutera Kyiv no gutera ubwoba abaturage ba Ukraine, kandi ubufatanye bw’ingabo z’u Burusiya na Iran busa nk’ubukomeye."
"Dufite impungenge kandi ko u Burusiya bukorana na Iran mu ikorwa ry’indege zitagira abapilote za Iran zikorewe mu Burusiya."
Amakuru avuga ko mbere izi drones zakorerwaga muri Iran, zikambutswa mu nyanja (Caspian Sea) zijya mu Burusiya, none ngo ubu u Burusiya burimo guhabwa ibikoresho bikenewe mu kwikorera izi drones, ku buryo uruganda ruzaba rukora mu mwaka utaha.
Iran yo yavuze ko yoherezaga indege mu Burusiya mbere y’uko butangira kurwana na Ukraine, naho ubu byarahagaze.
U Burusiya bwo bwavuze ko butigeze bukoresha drones zivuye muri Iran mu mirwano yo muri Ukraine, mu gihe Amerika yo yavuze ko Iran yohereza drones kuva muri Kanama umwaka ushize.
Kirby yongeyeho ko u Burusiya na Iran bafite ubufatanye bwa gisirikare butigeze bubaho, anavuga ko bwo bwahaye Iran ibikoresho by’intambara harimo nka missile, ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’uburyo bwo kurinda ikirere.
Ati "Ubu ni ubufatanye bwuzuye bugamije kugirira nabi Ukraine, abaturanyi ba Iran, ndetse n'umuryango mpuzamahanga. Turakomeza gukoresha intwaro zose ngo dushyire ahagaragara kandi duhungabanye ibyo bikorwa tubisangiza abaturage kandi twiteguye gukora ibirenze."
Kirby yavuze ko kohereza indege zitagira abapilote ari ukurenga ku mategeko y’Umuryango w’Abibumbye.
Yashimangiye ko bazanafatira ibihano abantu bose bagira uruhare mu ihererekanya no kwambutsa izo ntwaro.






Ibitekerezo 0